Igikorwa cyo gushimira abahanzi bitwaye neza [Salax Awards] kigeze mu ijonjora ry’ibanze. Hashyizweho ibyiciro icyenda, aho buri kimwe kirimo abahanzi 10 bazavamo batanu bazahatanira igihembo nyamukuru.
Umuhanzikazi Oda Paccy yari mu cyiciro cy’abakobwa bitwaye neza, yamaze gusezera ku mpamvu ze bwite. Yari ahanganye na Charly na Nina, Young Grace, Cassandra, Queen Cha, Marina, Ciney, Alyn Sano na Phiona Mbabazi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko yahisemo kwikura mu bahatanira ibi bihembo bitewe n’uko afite izindi nshingano ku buryo bitamworohera kubibangikanya.
Ati “ Mfite inshingano nyinshi, hari ibindi mfite byo gukora muri uyu mwaka bishobora kungonga muri aya mezi bigatuma ntabasha guhuza izo gahunda ebyiri.”
Gahunda zitumye Oda Paccy yikura mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards ngo ni ibanga gusa yavuze ko ntaho zihuriye n’umuziki cyane.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru uyu muhanzikazi yitegura kujyana ibaruwa isezera ku buyobozi bwa Salax Awards ndetse yari yamaze kubibamenyesha mu buryo bw’amagambo kandi ngo babyakiriye.
Oda Paccy yikuye mu bahatanira ibi bihembo nyuma y’abahanzi bose babarizwa muri Kina Music bavuze ko batazitabira mu gihe hatabanje kuba ibiganiro.
Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa mu 2009 bigeze muri 2014 birahagarara. Byongoye kubyutswa mu 2016 ariko abahanzi benshi bikuramo bituma bisubikwa.
Ikirezi Group yateguraga iki gikorwa yagiranye amasezerano na Sosiyete yitwa AHUPA Digital Services Ltd yahawe ububasha bwo kongera kuyitegura mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu mpinduka zakozwe na AHUPA harimo gukuramo ibyiciro bitari iby’abanyamuziki no gushyiraho amafaranga azahabwa uzatsinda abandi muri buri cyiciro.
Abahanzi bazarenga ijonjora ry’ibanze bazahita bagenerwa amafaranga ibihumbi 100 Frw mu gihe uzatsinda muri buri cyiciro azahabwa miliyoni imwe.
Biteganyijwe ko tariki ya 29 Werurwe 2019 ari bwo hazaba umuhango wo gutanga ibihembo ku bazaba batsinze.
Paccy yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Ibyatsi



















TANGA IGITEKEREZO