00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Offset ashaka ko Cardi B azajya amuha amafaranga yo kumutunga nyuma ya gatanya

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 30 May 2025 saa 03:25
Yasuwe :

Umuraperi Kendrell Cephus uzwi ku izina rya Offset uri mu manza za gatanya na Cardi B bakundanye, yamaze gusaba urukiko ko uyu muraperikazi yajya amwishyura amafaranga amufasha mu mibereho ya buri munsi.

Nk’uko TMZ yabitangaje ku wa 29 Gicurasi 2025, Offset wanahoze mu itsinda rya Migos yandikiye urukiko arusaba ko Cardi B yajya amuha amafaranga yo kumufasha mu mibereho ya buri munsi.

Icyakoze ntabwo yigeze avuga umubare w’amafaranga yifuza ko Cardi B yajya amuha.

Ibi Offset asaba bisanzwe bizwi nka ‘Spousal Support’, ni amafaranga umugore cyangwa umugabo yishyura uwo batandukanye kugira ngo amufashe mu mibereho ya buri munsi nyuma yo gutandukana.

Mu bindi Offset yasabye urukiko harimo nko kuba abana babyaranye bajya barererwa hamwe, kandi yemeye ko baba mu rugo rwa Cardi B.

Kuva iyi nkuru yamenyekana ko Offset yatse aya mafaranga Cardi B, byatumye ku mbuga nkoranyambaga benshi bamunenga, bavuga ko yarengereye kandi nawe ubwe yifashije.

Bije mu gihe gito gishize Cardi B aherutse kumwibasira ku mbuga, avuga ko kuva batandukana nta kintu agifasha abana babo, ndetse ko atagishaka no kubabona.

Cardi B na Offset batangiye gukundana mu mpera za 2016, barushinga muri Nzeri 2017. Batandukanye muri Kanama 2024 ari nabwo uyu muraperikazi yatse gatanya. Bari bamaze kubyarana abana batatu.

Offset ashaka ko Cardi B azajya amuha amafaranga yo kumutunga nyuma ya gatanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages