Ibi Okkama yabigarutseho mu kiganiro ‘Meet Me Tonight’ gitangirwa mu gitaramo cy’urwenya ‘Gen-Z Comedy Show’, aho umutumirwa ahabwa umwanya akaganirizwa ku rugendo rwe akanagaruka ku mpanuro agenera abakiri bato bifuza kuzaca mu nzira nk’izo yanyuzemo.
Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 25 Mutarama 2024.
Muri iki kiganiro, Okkama yasobanuye ko mu 2014 ari bwo bwa mbere yinjiye muri studio icyakora aza kumenyekana mu 2020, nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
Uyu muhanzi wahoze ari umufana w’abarimo Yvan Buravan na Bruce Melodie, yahishuye uko yinjiye mu muziki iwabo batabishaka ariko kubera kwiyizera bituma asunika kugeza ubwo abemeje ko yawukora kandi akavamo umuhanzi ukomeye.
Okkama nyuma yo gukora umuziki ukanamuhira yaje gukorana na sosiyete ifasha abahanzi icyakora birangira batabashije gukomezanya, ibyo we yakuyemo isomo yanasangije abagitangira uyu mwuga ko ikiruta ibindi ari ukwirwanaho ugakora ibyo ushoboye kuruta kwizerera mu bazaguha ubufasha.
Iki gitaramo cy’urwenya Okkama yatangiyemo izi nama cyitabiriwe n’abatari bake mu byamamare byo mu Rwanda biganjemo abakora umwuga wa sinema.
Cyari igitaramo cya kabiri cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 cyane ko buri kwezi Fally Merci ubitegura akora bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!