Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court, cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki batandukanye, by’umwihariko abaryoherwa na Afrobeat na Hip-Hop byo muri Nigeria bazaba bavuye kureba imikino ya BAL.
Olamide ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise Rapsodi, yahise imwinjiza mu bahanzi ba mbere mu muziki wa Nigeria.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Wo!, Rock n’izindi nyinshi, azwiho ubuhanga bwo guhuza injyana zitandukanye zirimo rap, street pop na Afrobeat, ibintu byatumye yigarurira imitima ya benshi.
Olamide kandi ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya YBNL Nation. Yafashije kuzamura abahanzi benshi b’ibyamamare barimo Fireboy DML, bikomeza kumushimangira nk’umwe mu bagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki wa Nigeria.
Igitaramo cye i Kigali kiri mu murongo w’ibitaramo bigamije gushyushya umujyi mu bihe by’imikino ya BAL itegerejwe kubera i Kigali kuva ku wa 22 Gicurasi 2026.
Abategura iki gitaramo batangaje ko ari umwanya mwiza ku bakunzi b’umuziki n’umukino wa Basketball mu Rwanda wo kuryoherwa n’ibirori bizaba biri mu Mujyi wa Kigali mu bihe by’imikino ya BAL.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!