Umukobwa wahize abandi muri Miss Universe yamenyekanye ku wa 21 Ugushyingo 2025. Yacé w’imyaka 27 abinyujije kuri Instagram ku wa 24 Ugushyingo, yavuze ko yafashe iki cyemezo cyo gusubiza ikamba yambitswe “ahuje n’umutima wuzuye ishimwe no kubaha” agamije gukomeza guharanira indangagaciro ze.

Uyu mwari wagize amahirwe yo kugera mu ba mbere batanu muri Miss Universe 2025 ndetse akaba igisonga cya kane yavuze ko nubwo yishimira urugendo rwe n’ibyo yagezeho, yavuze ko gukomeza kwambara iri kamba bidahuye n’indangagaciro ze z’ingenzi zirimo “icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo, uburinganire mu gutanga mahirwe.”

Mu butumwa bwe Yacé yavuze ko urugendo rwe nk’uhagarariye igihugu rwubatse cyane kwihangana no guharanira indangagaciro. Yavuze ko icyifuzo cye gikomeye ari ugukomeza kuba icyitegererezo ku bakobwa n’urubyiruko rwa Afurika n’ahandi ku Isi rw’ibisekuru bizaza nyuma ye.

Ati “Nsaba abakobwa n’abagore ba Afurika, Abanya-Caraïbes, Abirabura bo muri Amerika n’abandi bafite inkomoko muri Afurika kudacika intege. Tugomba kwinjira ahantu batari batwiteze, tugaharanira ijwi ryacu n’uruhare rwacu mu muryango mugari.”

Yashimiye Miss Universe 2025 Fátima Bosch, ndetse yifuriza Miss Universe Jamaica Gabrielle Henry, waguye ku rubyiniro gukira vuba.

Komite ya Miss Côte d’Ivoire (COMICI) nayo yahise isohora itangazo ryemeza ko Yacé yeguye ku mpamvu zerekeye “ubushake bwe bwite” ndetse ko agomba gusubiza ikamba.

Iki cyemezo kije mu gihe hari Brigitta Schaback, wari wabaye Miss Universe Estonia 2025 yatangaje ko asezeye ku mwanya we muri Miss Universe.

Na we yeguye nyuma y’iminsi mike avuye mu irushanwa, avuga ko indangagaciro ze zitajyanye n’iz’umuyobozi wa Miss Universe Estonia. Gusa komite ya Miss Estonia yo yatangaje ko amwe mu magambo Schaback aherutse gutangaza atari ukuri bityo bahita batangira uburyo bwo kurangiza inshingano ze.

Irushanwa rya Miss Universe 2025 rikomeje kuvugwa cyane kubera ibibazo byakurikiye iminsi yaryabereyeho. Hari abari bagize akanama nkemurampaka babiri basezeye mbere y’umunsi nyamukuru wo gutora uwahize abandi, barimo umunyamuziki Omar Harfouch na Claude Makélélé. Princess Camilla di Borbone na we yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akanama gahitamo abazagera mu cyiciro cya nyuma.

Olivia Yacé yeguye ku mwanya we muri Miss Universe mu gihe yaho iri rushanwa rirangiye, benshi bavuze ko yibwe ari we wari ukwiriye kwegukana ikamba kubera uko yitwaye ku rubyiniro yaba mu gusubiza, gutambuka mu makanzu maremare, guseruka mu mwambaro wo kogana n’ibindi.

Olivia Yacé wabaye  Miss Universe Africa & Oceania 2025 yeguye nyuma y’iminsi mike irushanwa rirangiye
Olivia Yacé wabaye Miss Universe Africa & Oceania 2025 yeguye nyuma y’iminsi mike irushanwa rirangiye
Olivia Yacé mu mwambaro wa bikini
Olivia Yacé mu mwambaro wa bikini
Olivia Yacé ni umwe mu bakobwa bari bahagarariye Afurika bitwaye neza muri Miss Universe 2025
Olivia Yacé ni umwe mu bakobwa bari bahagarariye Afurika bitwaye neza muri Miss Universe 2025
Olivia Yacé imbere y'akanama nkemurampaka ari gusubiza
Olivia Yacé imbere y'akanama nkemurampaka ari gusubiza
Olivia Yacé yageze mu bakobwa batanu ba mbere muri Miss Universe 2025, gusa ntabwo yabashije kwegukana ikamba kandi yarahabwaga amahirwe
Olivia Yacé yageze mu bakobwa batanu ba mbere muri Miss Universe 2025, gusa ntabwo yabashije kwegukana ikamba kandi yarahabwaga amahirwe