Uyu muhanzi usanzwe afite indirimbo zikunzwe iwabo muri Tanzania yasohoye inshyashya yitwa ‘Yanje’, iya kabiri mu zo yakoze nyuma y’igihe amaze yinjiye mu bahanzi bafashwa na Rockstar Africa.
Muri iyi ndirimbo yitwa ‘Yanje’, Ommy Dimpoz aririmba mu ndimi ebyiri agenda avangavanga. Mu nyikirizo aririmba mu Giswahili akavangamo Ikinyarwanda gike; mu gusohora iyi ndirimbo yavuze ko yayanditse mu ndimi eshatu ‘Ikinyarwanda’, ‘Kiswahili’ n’Icyongereza ariko ntiyavuga niba hari uwamufashije.
Ali Kiba usanzwe ari inshuti magara ya Ommy Dimpoz banahuriye muri Rockstar, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyohe buri muri iyi ndirimbo. Yagiye yandika mu bihe bitandukanye agaragaza ko iyi ndirimbo ‘ari imwe mu zikomeye Dimpoz akoze’.
Dimpoz na Ali Kiba, bakorana na Rockstar Africa [ifitanye imikoranire na Sony Music Entertainment]. Rockstar ni ikigo kinini giteza imbere abanyamuziki bakomeye muri Afurika, kikagira televiziyo, inganda, inzu zicuruza imyenda n’ibindi bikomeye.
Ommy Dimpoz aheruka kuza i Kigali mu Ukuboza 2017, icyo gihe yaje aherekeje Ali Kiba waririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2018.
Hashize igihe aba bombi bagendana mu bikorwa bitandukanye buri umwe akora bakaririmbana indirimbo bahuriyeho yitwa "Kajiandae".
Deborah Oluwaseyi Joshua [Seyi Shay] wakoranye na Ommy Dimpoz na we aheruka gutaramira i Kigali muri Nzeri 2017; yatangiye kuririmba muri 2001.
Uyu mugore amaze gukora indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo ’Right Now’; ’Murda’, yakoranye na Patoranking; ’Weekend Vibes’, yasubiranyemo na Sarkodie wo muri Ghana; ’Crazy’, ari kumwe na Wizkid ndetse n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO