Oprah Uwoya[ubu usigaye witwa Sheila] aherutse kurongorwa bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja mu muhango wabaye mu buryo busa n’ibanga ku itariki ya 28 Ukwakira 2017.
Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV [yashinzwe n’umunyamakuru ukomeye Millard Ayo] yabajijwe uko abanye n’umuryango wa Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo we avuga ko ‘umwuka ari mwiza’ gusa ko ku mpande zombi hakiri ibikomere.
Yabajijwe ibijyanye n’imitungo Ndikumana Hamad Katauti yasize n’uburyo umwana babyaranye witwa Krish Ndikumana azabaho n’ibyerekeye izungura, avuga ko ‘icyo ahanze amaso ari ukwita ku muryango we no kwiyubaka’.
Irene Uwoya yongeyeho ati “Njyewe ikimbabaza cyane ni uko umwana wanjye yabuze se kuko umwana kubura umubyeyi we birababaza cyane. Azagera ku ishuri abone abandi bana bafite ababyeyi bizamubabaza cyane, ni ibintu bigoye cyane.”
Oprah Uwoya yavuze ko ibijyanye n’imitungo no gusabira umwana we umunani mu muryango wa Katauti ntabyo ateganya ndetse ngo arindiriye ko abavandimwe ba nyakwigendera ‘ari bo bakwiye kuzafata iya mbere bakamubwira niba hari icyo umwana wabo yasize cyatunga umwana yabyaye muri Tanzania’.
Yagize ati “Ibijyanye no kuba hari ikintu se yamusigiye, twagiye iwabo w’umugabo wanjye gukura ikiriyo ariko ntabwo nigeze mfata umwanya wo kubaza ngo ‘ese yasigiye iki umwana wanjye?’ oya rwose. Ibyo ntabwo njyewe nabibaza, sinshobora kubibaza.”
Yakomeje agira ati “Niba hari ikintu gihari bo ubwabo bazambwira ko hari ikintu umwana wanjye yasigiwe[na Katauti]. Nabo ubwabo ntabwo barabitekerezaho ndakeka, nyina[wa Katauti] na we ntabwo aramera neza kugeza ubu, ntekereza ko mu gihe cya vuba aribwo umuryango uzicara ubitekerezeho urebe ibyo nyakwigendera yasize.”
Mbere gato y’uko Katauti apfa yasobanuye ko umwana yabyaranye na Irene Uwoya azakomeza kurererwa mu muryango mushya wa Dogo Janja kugeza igihe azuzuriza imyaka amategeko yemera kugira ngo ave iruhande rwa nyina.
Icyo gihe yagize ati “Umwana ntabwo aruzuza imyaka yo kuva iruhande rwa nyina, naramuka yujuje imyaka yemewe n’amategeko nibwo nzaba nemerewe kumufata, ubu agomba kuba ari kumwe na nyina”.
Irene Uwoya w’imyaka 30 na Dogo Janja wa 24 barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Katauti. Dogo Janja yari aherutse gutangaza ko mbere yo gukundana na Uwoya yabanje kuba umufana we muri filime yakinnye.



















TANGA IGITEKEREZO