Urukundo rwa Irene Uwoya na Dogo Janja rwavugishije benshi by’umwihariko muri Tanzania, byatangiye bavuga ko ‘nta rukundo ruhari ahubwo ko bagamije kwimenyekanisha mu binyamakuru’, bamaze kurushinga nabwo nta gahenge bahawe inkuru zakomeje kwandika ubutitsa benshi bitsitsa ku kinyuranyo cy’imyaka yabo.
Dogo Janja na Irene Uwoya bamaze iminsi mike barushinze ariko mu rugo rwabo hatangiye kuvugwamo ibibazo no gushwana kwa hato na hato ndetse hari n’ibivugwa ko ‘bamaze iminsi bafatana mu mashati’ ariko bombi bakabihakana.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017 Irene Uwoya[usigaye witwa Sheilla nk’izina ry’idini ya Islam] yizihije isabukuru y’imyaka 30, umugabo we Dogo Janja yamwandikiye ubutumwa bwumvikanisha ko ‘yaryohewe n’urukundo rwabo ndetse ko yamuhinduriye ubuzima’.
Yagize ati “Wahinduye ubuzima bwanjye, navuye ku wo nari we mpinduka uwo ndi we! Utuma mpora nseka igihe cyose ndetse n’iyo nsinziriye mba nseka. Uri umugore wanjye wa mbere kandi uri umugore wanjye wa nyuma.”
Dogo Janja yakomeje abwira Irene Uwoya ko bakwiye gukaza urukundo rwabo ndetse bakereka abantu bagishidikanya ku rugo rwabo ko ‘bibeshya’. Irene Uwoya amaze kubona ubu butumwa yasubije Dogo Janja ati “Uri ibyishimo byanjye”.
Iren Uwoya yabwiwe aya magambo nyuma y’uko hari hashize amasaha make na we yanditse kuri Instagram ko ubu ‘ari umugore w’umunyembaraga wabashije guca mu bibazo bikomeye byashoboraga kurangiza ubuzima bwe bityo ko nta kintu na kimwe gishobora kumutera ubwoba’.
Yagize ati “Ndi umugore w’umunyembagara, ikintu cyose cyagerageje kumpirika mu buzima nahanganye nacyo ubwanjye. Nararize, naguye hasi ariko ndiyegura kandi nihanagura amarira. Naciye mu bibazo byashoboraga kundangiza. Narakomeye kandi ndashima Imana yanshoboje ibyo byose.”
Oprah Uwoya na Janja[Janjaro] ntibarabona agahenge mu gihe bamaze bashakanye, Ndikumana Katauti amaze gupfa hasakaye amakuru yavugaga ko urupfu rwe rufitanye isano n’ibibazo yagiye agirana na Oprah Uwoya ndetse uyu mugore yashyizwe mu majwi ko ari we wamwivuganye.



















TANGA IGITEKEREZO