00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oprah Uwoya yatunguranye mu ndirimbo y’umuraperi baherutse gukora ubukwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2018 saa 11:15
Yasuwe :

Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti agiye kuzuza amezi ane akoranye ubukwe n’umuraperi Dogo Janja, basezeranye mu muhango wabaye mu buryo bw’ibanga ku gicamunsi cyo kuwa 28 Ukwakira 2017.

Ubu, Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti aravugwa mu nkuru nshya ko azumvikana mu ndirimbo umugabo we agiye gusohora. Ni nabwo bwa mbere uyu mugore usanzwe ukina filime azaba akoze aririmbye mu ndirimbo ikajya hanze.

Mu kiganiro Dogo Janja yagiranye na Bongo5 yasobanuye ko nyuma yo kubana na Irene Uwoya[Oprah] yamusanganye impano itangaje mu muziki bityo ‘ahitamo kumuha umwanya mu ndirimbo nshya azasohora’.

Uyu muraperi uzwi mu itsinda Tip Top Connection yavuze ko ‘afite umushinga mushya w’indirimbo agiye gusohora’. Yabajijwe niba iyo ndirimbo ariyo yo yakoranye na madamu we abanza kudasubiza byeruye.

Yagize ati “Byaba byiza ubajije manager wanjye nibwo wamenya byinshi, hari indirimbo nakoranye n’umugore wanjye ariko byaba byiza ubajije uwo nkubwiye ukamenya iby’amakuru y’umuziki wanjye.”

Umunyamakuru yahise amubaza niba koko yararirimbanye na Oprah Uwoya asubiza agira ati “Yego indirimbo twarayikoranye, nkubwije ukuri abirimo neza. ibyo yaririmbye ni ibyo yandikiwe ariko na we afite indirimbo yanditse.”

Dogo Janja[ubusanzwe witwa Abdulaziz Chende] ni umuraperi ukomeye muri Tanzania naho Irene Pancras Uwoya akaba icyamamare muri filime zakunzwe mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah”[yahuriyemo na Kanumba ndetse ikamwitirirwa] n’izindi.

Aba bombi bamaranye amezi agera kuri ane, bakoze ubukwe mu mpera za Ukwakira nyuma y’igihe gito Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo wa Oprah Uwoya yitaba Imana.

Irene Uwoya azumvikana mu ndirimbo nshya ya Dogo Janja
Irene Uwoya yahoze ari umugore wa Katauti, ubu ari kumwe na Dogo Janja uririmba
Dogo Janja, umugabo wa Irene Uwoya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages