00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Orchestre Impala igiye gukora indirimbo enye zirimo iyo yatuye abayihozemo bapfuye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 September 2019 saa 08:31
Yasuwe :

Impala ni imwe muri Orchestre zanditse amateka akomeye muri muzika nyarwanda yamamaye mu myaka ya za 70 kugera mbere gato ya 90.

Nyuma y’imyaka 27 yarasenyutse, yongeye kubyutswa mu 2015 hinjiramo abahanzi bashya ndetse na babiri bayibayemo kuva cyera.

Sebigero Paul uzwi nka Mimi La Rose yatangaje ko iri tsinda ryatangiriye mu Biryogo aho we na Sebanani André wari uzwi nka Pepe La Rose bari batuye mu 1974.

Nyuma baje kongeramo bagenzi babo aribo Gasasira Jean Félix uzwi nka Soso Mado, Kalimunda Jean Pierre bahimbaga Kali wa Njenje, Rubangura François bitaga Maitre Rubangi, Ngenzi Fidèle bahimbaga Fidèle Jacard, Semu Jean Berechimas bahimbaga Semu wa Semu, Gasigwa Abdullatif bahimbaga Tubi Lando.

Orchestre Impala yatangiye mu 1974, iza gusenyuka mu 1988 nyuma yo kutumvikana hagati ya Soso Mado na Sebanani.

Aba bateranye amagambo batuma itsinda ricikamo kabiri risigara riyobowe na Sebanani na Mimi La Rose mu gihe abari bashyigikiye Soso Mado bahise bakora iryabo bise ‘Inyana ni iya mweru’, bose bahite babura abafana bacika intege batyo.

Benshi mu bari bagize Impala baje kugenda bitaba Imana hasigara babiri aribo Mimi La Rose na Jacard ari nabo bakiyiririmbamo.

Nyuma y’imyaka myinshi abantu bakumbuye umuziki w’Impala, Munyanshoza Dieudonné yashatse babiri bari basigaye bajya inama zo kuyigarura bityo mu 2015 biyemeza gutangira kongera gucuranga.

Impala ubu iri mu matsinda ya karahanyuze agezweho, nyuma yo kwisuganya aho ubu igizwe n’abantu 16 ubariyemo n’ababyinnyi.

Mu kiganiro na IGIHE, Munyanshoza yatangaje ko muri iyi minsi biteguye kujya muri studio bagakora indirimbo enye nshya banditse. Izi ziganjemo izo basanzwe baririmba iyo batumiwe mu bitaramo.

Muri izi ndirimbo Munyanshoza yatangaje ko hazaba harimo n’iyo bise “Umuhanzi ntazima” baririmbye bazirikana bagenzi babo bitabye Imana batakiri mu Impala.

Iyi ndirimbo baherutse no kuyiririmba mu gitaramo bahuriyemo na Byumvuhore ubwo bizihizaga isabukuru y’Imyaka ijana Padiri Fraipont washinze HVP Gatagara yari kuba yujuje iyo aba akiriho.

Orchestre Impala zo hambere
Orchestre Impala z'ubu

REBA INDIRIMBO "UMUHANZI NTAZIMA" ORCHESTRE IMPALA BAHIMBIYE BAGENZI BABO BITABYE IMANA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages