00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Orchestre Impala iracyazitirwa no kubura amikoro

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 23 July 2013 saa 07:37
Yasuwe :

Nyuma y’uko Orchestre Impala yogeye kugaruka bundi bushya irimo bamwe mu bayihozemo n’abandi bashya ubu bemeza ko ibyo barimo biagihura n’imvune nyinshi mu kugarurira abafana icyizere kuko bagitangira, ariko umurima bahinga ngo bizeye kuzawusarura.
Orchestre Impala isa nk’iyazutse ndetse kuri ubu bikibagoye kubona amikoro ahagije nubwo bakora ibitaramo, ngo hari icyizere bitewe n’ubushake bafite na gahunda bafite yo kugeza ku banyarwanda ibyiza. Nubwo igikoresha ubushobozi bikuramo bo (…)

Nyuma y’uko Orchestre Impala yogeye kugaruka bundi bushya irimo bamwe mu bayihozemo n’abandi bashya ubu bemeza ko ibyo barimo biagihura n’imvune nyinshi mu kugarurira abafana icyizere kuko bagitangira, ariko umurima bahinga ngo bizeye kuzawusarura.

Orchestre Impala isa nk’iyazutse ndetse kuri ubu bikibagoye kubona amikoro ahagije nubwo bakora ibitaramo, ngo hari icyizere bitewe n’ubushake bafite na gahunda bafite yo kugeza ku banyarwanda ibyiza. Nubwo igikoresha ubushobozi bikuramo bo ubwabo ari byo bita umurima uhingwa ariko amaherezo uzera imbuto nziza.

Munyanshoza Dieudonne umwe mu bagize impala mu kiganiro na IGIHE ati “Kugeza ubu biracyagoranye kuko tukikokora kugira ngo Abanyarwanda babone wa muziki w’umwimerere bari barabuze”.

Yongeraho ati “Ikidushimisha ni ukubona mu bitaramo dukora benshi bagaragaza ko bari barabuze Impala ndetse n’umuziki w’umwimerere, ariko igitangaje kurushaho ni uko byitabirwa n’urubyiruko rw’ubu, bityo bikaduha icyizere cyo kwiyubaka nk’impala”.

Batangaza ko nta kibabuza gukora ibitaramo bituma Abanyarwanda bongera kwishimana n’iImpala n’impalage.

Kugeza ubu bamwe mu Banyarwanda bamaze kwongera kumva umuziki w’Impala, mu turere 12 bamaze kugeramo bakora ibitaramo.

Impala ubu baracyaririmba indirimbo za kera zakunzwe cyane kakahava ndetse n’izindi nshya ubu bamaze guhimbiraho.

Basaba kandi abaterankunga mu buryo bwose ko babagana bagakorana nabo.

Abakobwa bari muri Orchestre Impala bitwa Impalage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages