Sangaré w’imyaka 51 yakandagije ikirenge ku butaka bw’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ugushyingo 2019.
Oumou Sangaré wubatse amateka mu muziki wa Mali yitabiriye Hamwe Festival, iserukiramuco riri kubera i Kigali, azarihuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Nirere Shanel.
Iri serukiramuco rifite intego yo gusangizanya abazaryitabira akamaro k’ubuhanzi bw’uburyo bwose n’uko bwagira uruhare mu bijyanye n’ubuzima.
Muri iri serurikiramuco abahanzi, abacuruzi, inzobere mu buzima ku rwego rw’Isi, n’abandi batandukanye bagomba kwerekana uburyo imbaraga z’ubuhanzi zafasha mu buzima.
Hamwe Festival ibereye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, yatangiye ku wa 8 Ugushyingo, izarangira ku wa 13 Ugushyingo 2019, biteganyijwe ko ibera ahantu hatandukanye.
Byitezwe ko tariki 10 Ugushyingo 2019, hazabaho ikiganiro na Cynthia Fleury muri Kigali Convention Centre. Uyu akaba Umufaransa w’umuhanga mu by’imitekerereze uzaba avuga ku kamaro k’ubumuntu mu bijyanye na serivisi z’ubuzima. Kuri iyi tariki kandi hazabaho igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gikorwa kigomba guhuriza hamwe abanyamuziki bagiye bakoresha imiyoboro yabo mu kuvugira ubuzima bw’abagore. Uw’imena akaba Oumou Sangaré wo muri Mali aririmba mu njyana gakondo ya Wassoulou.
Uyu mugore ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse yanegukanye Grammy Award, yari mu Kanama Nkemurampaka ka Prix Découvertes RFI mu 2015 na 2019.
Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Globe’athon, ufite gahunda yo kurandura burundu kanseri y’abagore ku Isi yose. Sangaré azagihuriramo na Nirere Shanel uri mu bagore batumye benshi mu bakobwa batinyuka umuziki mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO