Ibi bihembo byatanzwe ku Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025. Byayobowe na Nate Bargatze, bibera ahitwa Peacock Theater mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika. Bitambutswa kuri CBS na Paramount+.
‘Adolescence’ yegukanye ibihembo bitandatu birimo icya ‘Best Limited or Anthology Series’ mu gihe Owen Cooper w’imyaka 15 ugaragara muri iyi filimi, yabaye umukinnyi wa filimi w’igitsinagabo muto wegukanye igihembo cya Emmy Awards, aho yahawe icya ‘Outstanding Supporting Actor’.
Filimi ‘The Studio’ yegukanye ibihembo bine mu gihe ‘The Pitt’ yegukanye bitatu. Ikiganiro cya ‘The Late Show With Stephen Colbert’ cyamamaye cyane cyatwaye igihembo cya ‘Best Talk Series’.
Tramell Tillman yabaye umwirabura wa mbere wegukanye igihembo cya ‘Best Supporting Actor in a Drama Series’ abikesheje filimi “Severance’’. Britt Lower bakinanye we yegukanye igihembo cya ‘Best Actress in a Drama Series’.
Stephen Colbert, Jeff Probst na Sydney Sweeney bari mu byamamare byagaragaye muri iri tangwa ry’ibi bihembo, mu buryo bwa ‘live’ nk’abashyikirizaga ibihembo ababitsindiye.
Muri iki gitaramo kandi, Phylicia Rashad wakinnye muri The Cosby Show hamwe na Malcolm-Jamal Warner, ni we watangije igice cyahariwe kwibuka abitabye Imana, aha icyubahiro uyu mukinnyi witabye Imana muri Nyakanga.
Ted Danson na Mary Steenburgen bo bakiriye igihembo cya Bob Hope Humanitarian Award. Iki gitaramo cyanabashije gukusanya amafaranga angana n’ibihumbi 350$ yo gufasha umuryango wa Boys and Girls Club.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!