00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Owen Cooper wamenyekanye muri filimi ‘Adolescence’ yanditse amateka muri Emmy Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 September 2025 saa 12:38
Yasuwe :

Ku myaka 15, Owen Cooper wamenyekanye muri filimi ‘Adolescence’ ya Netflix yaciye ibintu, yanditse amateka muri ‘Emmy Awards 2025’, ibihembo byatangwaga ku nshuro ya 77.

Ibi bihembo byatanzwe ku Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025. Byayobowe na Nate Bargatze, bibera ahitwa Peacock Theater mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika. Bitambutswa kuri CBS na Paramount+.

‘Adolescence’ yegukanye ibihembo bitandatu birimo icya ‘Best Limited or Anthology Series’ mu gihe Owen Cooper w’imyaka 15 ugaragara muri iyi filimi, yabaye umukinnyi wa filimi w’igitsinagabo muto wegukanye igihembo cya Emmy Awards, aho yahawe icya ‘Outstanding Supporting Actor’.

Filimi ‘The Studio’ yegukanye ibihembo bine mu gihe ‘The Pitt’ yegukanye bitatu. Ikiganiro cya ‘The Late Show With Stephen Colbert’ cyamamaye cyane cyatwaye igihembo cya ‘Best Talk Series’.

Tramell Tillman yabaye umwirabura wa mbere wegukanye igihembo cya ‘Best Supporting Actor in a Drama Series’ abikesheje filimi “Severance’’. Britt Lower bakinanye we yegukanye igihembo cya ‘Best Actress in a Drama Series’.

Stephen Colbert, Jeff Probst na Sydney Sweeney bari mu byamamare byagaragaye muri iri tangwa ry’ibi bihembo, mu buryo bwa ‘live’ nk’abashyikirizaga ibihembo ababitsindiye.

Muri iki gitaramo kandi, Phylicia Rashad wakinnye muri The Cosby Show hamwe na Malcolm-Jamal Warner, ni we watangije igice cyahariwe kwibuka abitabye Imana, aha icyubahiro uyu mukinnyi witabye Imana muri Nyakanga.

Ted Danson na Mary Steenburgen bo bakiriye igihembo cya Bob Hope Humanitarian Award. Iki gitaramo cyanabashije gukusanya amafaranga angana n’ibihumbi 350$ yo gufasha umuryango wa Boys and Girls Club.

Owen Cooper wamenyekanye muri filimi ‘Adolescence’ yanditse amateka muri Emmy Awards
Owen Cooper yahawe igihembo cyatumye yandika amateka muri ibi bihembo
Mu ijoro ryakeye, Tramell Tillman ni umwe mu bubatse amateka muri ibi bihembo
The Studio yegukanye ibihembo bine muri Emmy Awards
Britt Lower ni umwe mu begukanye ibihembo muri Emmy Awards 2025
Katherine LaNasa nawe ari mu begukanye igihembo muri Emmy Awards
Hannah Einbinder ubwo yakiraga igihembo yahawe, yatabarije Palestine ikomeje kubamo intambara
Alan Cumming yatashye yicinya icyara nyuma yo kwegukana igihembo
Akanyamuneza kari kose ku begukanye ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages