Paramount Global yari ifite imigabane myinshi muri BET Media Group isanzwe ifite ibigo bitandukanye birimo BET, BET + na VH1.

Bamwe mu nshuti za hafi ya P Diddy bavuga ko uyu muraperi w’icyamamare ku Isi afite gahunda yo kugura iyi migabane mu rwego rwo gukomeza kubaka imbaraga z’abirabura mu itangazamakuru ry’Isi.

Uretse P Diddy abandi bantu bashaka kugura iyi migabane barimo umukinnyi wa filime akanazitegura Tyler Perry n’umunyarwenya Byron Allen.

Kugeza ubu ariko nta muntu n'umwe biremezwa ko yaba yatangiye kugirana ibiganiro na Paramount Global ku bijyanye no kugura imigabane yari ifite muri BET.

P Diddy asanzwe afitanye umubano mwiza na Paramount Global dore ko bigeze gukorana ubwo yateguraga ikiganiro ‘Making the Band’ cyacaga kuri ABC na MTV mu 2002 kugeza 2009.

Ku bijyanye n’itangazamakuru P Diddy asanzwe afite igitangazamakuru cya Revolt gisurwa na miliyoni 12 ku kwezi ndetse na miliyoni 18 z’abantu bakurikira iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga.

P. Diddy agiye kugura imigabane Paramount Global  yari ifite  muri BET Awards
P. Diddy agiye kugura imigabane Paramount Global yari ifite muri BET Awards