00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Fla agiye gutaramira i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 July 2024 saa 08:31
Yasuwe :

Ku nshuro ye ya mbere, P Fla agiye gutaramira i Dubai mu gitaramo cyo gususurutsa Abanyarwanda bahatuye cyangwa banahakorera giteganyijwe ku wa 20 Nyakanga 2024.

Iki gitaramo P Fla yatumiwemo byitezwe ko kizabera mu kabyiniro kitwa ‘Matrix African Club’ kabarizwa muri hoteli yitwa ‘Sun&Sand Hotel’ iherereye mu Mujyi wa Deira.

Batman wateguye iki gitaramo binyuze muri sosiyete ye ‘Agakoni’, yavuze ko gutumira P-Fla gutaramira muri iki gitaramo biturutse ku kuba ari umwe mu bakunzwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Dubai.

Ati "Nifuje gutumira P Fla nk’uko nsanzwe ntumira n’abandi bakora injyana ya Hip Hop kubera ko bafite abakunzi batari bake inaha Dubai.”

Uretse P Flay amaze gutumira, Batman azwi cyane nk’uwagiye atumira abandi baraperi nka Bull Dogg, Bushali, Riderman baherutse gukorera ibitaramo i Dubai.

Byitezwe ko P Fla azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Dubai nka Skpado di Shata na Robot mu gihe kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 100AED (arenga ibihumbi 35Frw).

P Fla agiye gutaramira i Dubai
Robot ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda batuye i Dubai
Skpado di shatta wamamaye muri City Yankees, ni undi muhanzi utuye i Dubai uzagaragara mu gitaramo cya P Fla

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages