Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa 8 Gicurasi 2026, P Fla yajyanywe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH) aho yamaze umunsi umwe ku wa 9 Gicurasi 2026 akimurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho arwariye kugeza uyu munsi.
Byinshi ku burwayi bw’uyu muhanzi ntabwo kiramenyekana.
P Fla ni umwe mu baraperi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2000, igihe iyi njyana yari igitangira gukundwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
Izina rye nyakuri ni Hakizimana Amani, akaba yaramenyekanye kubera uburyo budasanzwe yaririmbagamo ndetse n’amagambo akomeye yakundaga gukoresha mu ndirimbo ze.
P Fla yabaye umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang, ryari rigizwe n’abaraperi bakomeye nka Jay Polly, Green P, Fireman na Bull Dogg.
Iri tsinda ryagize uruhare rukomeye mu kuzamura Hip Hop nyarwanda, cyane cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane n’abafana b’iyi njyana.
Mu gihe yari muri Tuff Gang, P Fla yagaragaje impano ikomeye yo kwandika no kuririmba indirimbo zigaruka ku buzima busanzwe bw’urubyiruko, urukundo ndetse n’ibibazo abantu bahura na byo.
Nyuma y’igihe, P Fla yakomeje gukora umuziki ku giti cye, asohora indirimbo nyinshi zakunzwe akagira umwihariko wo kuba umwe mu baraperi bafite ubuhanga bwo gukoresha amagambo afatwa nk’avuga ku buzima bwa buri munsi bwiganjemo ubw’urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!