00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Fla yageze i Dubai aho agiye gukorera igitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 July 2024 saa 02:34
Yasuwe :

Umuraperi P Fla yageze i Dubai aho ategerejwe mu gitaramo agomba kuhakorera mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2024, ahamya ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki we bamutegerezanyije amatsiko.

Uyu muraperi wageze i Dubai mu rukerera rwo ku wa 20 Nyakanga 2024, yabwiye IGIHE ko uretse umunaniro w’urugendo mu by’ukuri nta kindi kibazo afite ku buryo yiteguye gutanga ibyishimo.

Ati “Ntakubeshye, uretse umunaniro w’urugendo ubundi meze neza, nishimiye kugera muri uyu Mujyi ku nshuro ya mbere, banyakiriye neza kandi nanjye meze neza.”

Uyu muraperi wahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, yageze i Dubai mu rukerera rwo ku wa 20 Nyakanga 2024 umunsi n’ubundi azataramiraho.

P Fla yaherukaga mu kibuga cy’indege mu 2007 ubwo yari agaruwe mu Rwanda avuye muri Norvège kubera ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge yari yarahakoreye ubwo yari yarimukiyeyo.

P Fla wari waragiye i Burayi kurangirizayo amashuri yisumbuye ndetse akahatangirira kaminuza, akaba n’umuhanga mu gukina Basketball cyane ko yakiniye ikipe ya Oslo Kings yaje kugira ikibazo cy’imyitwarire nyuma yo kwisanga mu kigare cy’urubyiruko rwamuraruye biba ngombwa ko acyurwa mu Rwanda ku gahato.

Uretse indege yamucyuye ku gahato yaherukagamo mu 2007, P Fla yongeye gufata rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 yerekeza i Dubai aho agiye gutaramira.

P Fla ategerejwe gutaramira i Dubai
Ubwo P Fla yari ageze ku kibuga cy'indege cy'i Dubai
Akigera ku kibuga cy'indege, P Fla yakiriwe n'abanyarwanda bamutumiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages