00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Fla yakatiwe umwaka w’igifungo, se André Bumaya yaje i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 January 2017 saa 10:55
Yasuwe :

Umuraperi P Fla uri mu nkingi za mwamba zashinze itsinda Tuff Gang afungiwe muri Gereza Nkuru ya Kigali [izwi nka 1930] aho agomba kumara umwaka arangiza igihano yakatiwe n’urukiko.

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Hakizimana Murerwa Amani amaze ukwezi n’iminsi mike afunzwe kuko yatawe muri yombi kuwa 13 Ukuboza 2016, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo. Yaraburanye aratsindwa urukiko rumukatira umwaka w’igifungo.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Nzamukosha Hadidja nyina wa P Fla yahamije ko umuhungu we yahamwe n’iki cyaha ndetse kuwa 20 Mutarama 2017 urukiko rwanzura ko agomba kumara umwaka muri Gereza yahoze yitwa 1930.

Yagize ati “Ni byo koko arafunzwe, ubu ari muri gereza ya Kigali. Ari kurangiza ibihano bamuhaye nyine ku cyaha bamufatiyemo […] Ni icyaha nyine cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ni cyo bamufatiyemo, urukiko rwamukatiye umwaka.”

P Fla ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka.

P Fla yakatiwe umwaka w’igifungo muri gereza kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Al Hajj André Habib Bumaya asanzwe aba muri Côte d’Ivoire, yagarutse i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017. Inkuru zaracicikanye ko uyu mubyeyi yazanywe n’ikibazo cy’umuhungu we P Fla gusa Nzamukosha yavuze ko ‘yaje muri gahunda z’umuryango zisanzwe harimo no kuba agomba kuzasura uyu muraperi ufunzwe’.

Ati “Yaje mu Rwanda yego ariko ntabwo navuga ngo ni cyo kibazo cyamuzanye, yaje mu bintu bye bisanzwe […] Navuganye na we, yageze inaha P Fla bamaze kumumanura, bamumanuye kuwa Gatanu urumva ntabwo yaba yaramaze kumusura kuko umunsi wo gusura ni kuwa Gatanu, azamusura nk’umuhungu we. Ni umwana we.”

Nzamukosha yirinze kugira byinshi avuga ku rugendo rwa André Habib Bumaya gusa yavuze ko akiri mu Rwanda ndetse ko muri gahunda azahakorera harimo no gusura P Fla muri gereza.

Ati “Ntabwo ndi umuvugizi we ndetse ntitukibana ku buryo ntasobanura ibye, mwamushakisha mukivuganira na we […] Kumusura agomba kuzabikora nk’umwana we, nta kuntu atabikora.”

P Fla ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya na Nzamukosha Hadidja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages