00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pacson, Topher na Confy bakoze mu nganzo: Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2024 saa 04:49
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru, tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze yaba iz’abahanzi bagezweho mu Rwanda n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.

“Ni iki wibuka?” - Pacson ft Ice Nova

Ni indirimbo yakozwe na Laser Beat binyuze muri The Beam Beat Record. Muri iyi ndirimbo hahuriyemo Pacson na Ice Nova. Aba bahanzi baba bagaragaza ukuntu ibintu bihindagurika umunsi ku wundi mu ruganda rw’imyidagaduro bitewe n’ibisekuru.

“Ubukwe’’ - Confy

Ni indirimbo nshya ya Confy yasubiyemo ayikuye ku yo yise ‘Igikwe’ yakoze ahuriyemo na Gabiro Guitar. Iyi yo aba ashishikariza abantu gutora Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kubera ibyo amaze kugeza ku gihugu.

“Ku Murongo’’ - Yvan D Ingenzi Cyane

Ni indirimbo nshya ya Yvan D Ingenzi Cyane yahimbiye Perezida Kagame uri kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko Perezida Kagame mu kwesa imihigo ari ku isonga.

Yvan Driver asanzwe ari umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umwihariko wo kubyina imbyino gakondo akaba anabarizwa mu itorero gakondo ry’umujyi wa Kigali (Indatirwabahizi). Uretse iyi ndirimbo yise “Ku Murongo’’ yari yabanje guhimbira Paul Kagame indi yise “Ingenzi cyane’’.

“Jehovah Shama’’ - Sammuel E

Ni indirimbo nshya ya Samuel E. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ukuntu Imana itanga umugisha ku bantu umunsi ku wundi. Akomeza avuga ko uretse ibyo kandi abantu Imana yabahaye amahoro yo mu mutima.

“Gute Se?” - Yee Fanta

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yee Fanta usanzwe anatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agenda agaragaza ibibazo bitandukanye biri muri sosiyete ndetse no mu myidagaduro muri rusange. Ubundi akibaza ati bishoboka bite?

“Ndabigushimiye” - Jonathan Nish

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Jonathan Nish usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ashimira Imana ku bw’imirimo igenda ikora umunsi ku wundi.

“Egana ku Egana” - Abasaamyi ba Nkombo Ft Kagurano Rwimo

Ni indirimbo nshya ya Abasaamyi ba Nkombo bahuriyemo na Kagurano Rwimo wamamaye nka Pastor P. Iyi indirimbo bayikoze bashimira Paul Kagame uri kwiyamamaza nk’umukandida wa RPF Inkotanyi aho bavuga ibyiza yagiye akorera abaturage mu myaka yashize kuva ubwo yatangiraga kuyobora igihugu bakavuga ko biteguye kongera kumutora 100%.

“Turi Busy” - Bruce The 1st

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bruce The 1st uri mu baraperi bagezweho muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo uyu musore agaragaza ko abantu bagiye bamutega imitego ariko ntibimubuze kugera ku byo yiyemeje.

“Selah’’ - Miss Dusa ft. Adrien Misigaro

Ni indirimbo yahuriyemo Miss Dusa na Adrien Misigaro bose basanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bose baba bashimira Imana kubera imirimo myiza ibakorera umunsi ku wundi.

Ntabwo ari ubwa mbere Adrien Misigaro ahuriye mu ndirimbo na Miss Dusa uvukana na Gentil Misigaro cyane ko mu 2020 banahuriyemo mu yo bise “Nyibutsa”.

“Intsinzi’’ - Yvan Muzik, Mariya Yohana, The Ben & Marina

Ni indirimbo ya Mariya Yohana, uyu muhanzikazi uri mu banyabigwi mu Rwanda yongeye guhuriramo n’abahanzi bagezweho muri iki gihe barimo Yvan Muzik, The Ben na Marina. Ni indirimbo y’amatora aho bifuriza RPF Inkotanyi intsinzi mu matora azaba ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka.

“Ntimugire Ubwoba’’ - Dj Marnaud ft Masamba Intore & Ruti Joel

Ni indirimbo nshya ya Dj Marnaud ft Masamba Intore na Ruti Joel. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bumvikana bahumuriza abantu kutagira ubwoba kuko Paul Kagame ariwe uyoboye kandi ayoboye neza.

“Nzakomeza Ntsinde” - Christopher Muneza

Ni indirimbo nshya ya Christopher Muneza ivuga imyato Perezida Kagame uri kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda. Uyu muhanzi agaragaza ibigwi bya Paul Kagame akavuga ko azakomeza gutsinda mu gihe yaba akomeje kuyobora u Rwanda.

“Viva Kagame” - Jowest

Ni indirimbo nshya ivuga imyato Perezida Kagame ya Jowest uri kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda. Uyu musore aba ashishikariza abantu kuzatora Perezida Kagame.

“Sekoma’’ - Chriss Eazy song Performed by Sherrie Silver Foundation Kids Rwanda

Ni indirimbo ya Chriss Eazy yasubiwemo n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation. Sekoma ni imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda no hanze muri iki gihe.

“Naragukunze’’ - Charles Kagame

Ni indirimbo nshya ya Charles Kagame uri mu bahanzi bakundwa na benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana avuga ukuntu Imana buri gihe ihora hafi abantu umunsi ku wundi.

“Intro’’ - RedInk ft Ririmba

Ni indirimbo nshya ya RedInk yahuriyemo na Ririmba. Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play[EP] ya RedInk nshya yise P.A.N.Y.A aho aba bahanzi baba bagaragaza ko ibihe biha ibindi.

“Abagenzi” - Ben na Chance

Ni indirimbo nshya yahuriyemo Couple ya Ben na Chance. Aba bahanzi baba bagaragaza ko nta ntungane iri ku isi, bakavuga ko inzira y’ukuri ari ukwizera Yesu wabambwiwe abantu ku musaraba.

“Ibaruwa kuri Jay Polly’’ - Glory Majesty

Ni indirimbo nshya ya Glory Majesty yanditse atashya Jay Polly witabye Imana mu 2021. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba agaruka ku buzima bwa Jay Polly akamwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro. Iyi ndirimbo iri kuri EP y’uyu musore yise ‘Shame2Fame’.

“I’m Done’’ - Hervis Beatz Feat. Buchaman

Ni indirimbo nshya ya Hervis Beatz yahuriyemo na Buchaman. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umusore warambiwe no kubeshywa n’umukobwa akamusezerera akamubwira arambiwe urukundo rwabo.

“Tumuhunde amajwi’’ - Chrisy Neat

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Chrisy Neat. Ni indirimbo yahimbiye Perezida Paul Kagame aho uyu muhanzikazi aba asaba abantu kuzatora Perezida Kagame bakamuhundagazaho amajwi, kugira ngo yongere kuyobora u Rwanda arinda ibyagezweho.

Indirimbo zo hanze y’u Rwanda….

“Paladin Strait” - Twenty One Pilots

“Si Antes Te Hubiera Conocido” - KAROL G

“Metaverse’’ - Olamide

“Higher’’ - Burna Boy

“Doin’ Great’’ - Dave East, Mike & Keys

“911” - Roddy Ricch

“Went Hollywood For A Year” - Lil Durk

“Hennessy Cypher 2024’’ - Didi B, Khaligraph Jones, Ladipoe, Maglera Doe Boy, Sarkodie, Young Lunya

“Ba$tard, Don’t Be Silly” - Victony

“Gervonta Davis’’ - GMK

“Game Over’’ - Yungeen Ace

“AR” - MO3 & That Mexican OT

“ back in the a” - Gunna

“Big Big Money’’ - Key Glock

“Uptown Disco’’ - Olamide, Fireboy DML, Asake

“Style Rare’’- Offset x Gunna


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages