Muri icyo kiganiro cyitwa ‘Rirarashe’ gitambuka kuri TV1, KNC na Angelibert Mutabaruka, bagarutse ku bahanzi bafunzwe kubera ibiyobyabwenge bakagaruka barabaye bashya, batanga ingero zirimo urwa P Fla wajyanywe i Mageragere akamarayo umwaka na Gisa cy’Inganzo.
KNC yahise avuga ku muraperi Pacson ko we akwiriye kujyanwa i Iwawa kuko afite imyitwarire itari myiza irimo iyo kunywa ibiyobyabwenge.
Ni amagambo yatumye uyu muyobozi wa Radio/TV1 atangira kurebana ay’ingwe na Pacson, umuhanzi akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro banakoranye igihe kirekire bakaza gutandukana mu 2018.
Nyuma y’igihe kirekire, aba bombi batameranye neza, Pacson yongeye gusaba akazi kuri Radio1 imuha akazi, ndetse ijwi rye kuri uyu wa kabiri ryongeye kumvikana kuri iyo radio mu kiganiro cy’imyidagaduro.
Nyuma yo kuva kuri Radio1, Pacson yanyuze ku bindi bitangazamakuru bitandukanye, ubwo ubuzima butari bumumereye neza KNC yavuze ko uyu musore akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akitabwaho.
Aya magambo ntiyashimishije Pacson atuma na we amusubiza, bigirwa inkuru ku mbuga nkoranyambaga.
Pacson yahise atuza asa n’uburiwe irengero, ubwo yashakaga uko yasubira mu mirimo avuga ko yaje guhamagara KNC amusaba akazi undi nawe aramwemerera.
Nyuma yo kwemererwa akazi, Pacson ahamya ko ari nk’umwana wasubiye mu rugo.
Ati “Umwana ashobora kuva mu rugo akosheje bakamunyuzaho akanyafu bakamugumisha mu rugo, nanjye rero nyuma yo gukora amakosa ubu KNC yanyujijeho akanyafu angarura mu rugo.”
Yakomeje agira ati “KNC ni umuntu w’umugabo, agira umutima n’urukundo, nyine ntiyakwishimira kumbona mbayeho nabi yahisemo kungirira imbabazi.”
Kuri Radio 1, Pacson ikiganiro cye gitangira saa munani z’amanywa kikarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Uyu muraperi avuga ko uretse itangazamakuru yagarutsemo n’umuziki agiye kuwusubukura kuko afite indirimbo nyinshi akoze ateganya gusohora.
Pacson yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye yahurizagamo abandi baraperi, muri izo harimo ‘Samehood’, ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Anti-Virus’ n’izindi nyinshi.
Ikiganiro na Pacson wasubiye kuri Radio 1



















TANGA IGITEKEREZO