P Fla aherutse gutangariza umunyamakuru Taikun Ndahiro ko hari bahanzi usanga bafungwa igihe gito ariko bagafungurwa babikabirije bagahita bakora indirimbo bashimira abababaye hafi muri ayo mage.
Ati “Umuntu bamufunga iminsi ibiri cyangwa nk’icyumweru agahita akora album yose ngo arashimira abantu bamubaye hafi, nyamara ugasanga nta n’ubwo yigeze afungwa ahubwo yagarukiye kuri sitasiyo ya polisi”.
Iyi mvugo yasaga nitunga agatoki Davis D wigeze gufungwa igihe gito, yava kuri station ya RIB agakora indirimbo yise ‘Itara’.
Davis D na we akimara kurita mu gutwi yahise atangariza Isibo TV ati “Icya mbere si igihe umazemo hariya kuko nta mpamyabumenyi batanga. Kuko inshuro imwe ugiyeyo ushobora gufata. We niba bimusaba izo nshuro njye sinaba umuswa kuri urwo rwego”.
Pacson aganira n’umunyamakuru Iyamuremye Janvier, mu kiganiro cyasohotse ku wa 31 Werurwe 2026, yavuze ko ahagaze ku ruhande rwa P Fla ndetse ko ibyo P Fla yavugaga kuri Davis D ari ukuri 100%.
Avuga kuri Davis D, Pacson yagize ati “Icyo gihe byitwa kwigaragaza. Ni ugutera abantu agahinda ke badakeneye no kumenya. Ni ukubatera isesemi. Byonyine n’urubanza rwawe ruba ruteye isesemi, urubanza rw’igitsinagore? Iyaba ari urubanza rw’amafaranga”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!