00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Jean François Uwimana yahakanye kwinjira muri politiki nyuma yo gusohora indirimbo nshya

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 18 July 2022 saa 12:40
Yasuwe :

Padiri Jean François Uwimana uri kwiga mu Budage, yashyize hanze indirimbo yise ‘Uwacu’ iherekejwe n’amashusho, aho agaragaza urukumbuzi n’amazina ya bamwe mu bakomeye babayeho mu mateka y’u Rwanda, gusa ahakana ibyo kwinjira muri politiki.

Muri iyi ndirimbo Padiri Uwimana akoresha Ikinyarwanda gihanitse, yerekana ko akumbuye umuntu yise ‘Uwacu’. Ni indirimbo igaragaramo amashusho amwe yafatiwe mu Budage, andi arimo imbyino gakondo yafatiwe mu Rwanda, hari n’aho Padiri agaragara abyinana n’abazungukazi.

Padiri Uwimana avugamo amazina yagiye amenyekana mu mateka y’u Rwanda nka Kagame, Kamuzinzi, Rukeribambe n’abandi.

Agira ati “Akanyana k’Ineza kabyaye inka ziba ubushyo. Buba amashyo ni ingabire y’Uwimana. Yeh yee Rwego, Yeh yee Kagame, Yeh yee Igitego. Ni Ingabo ya Rukeribambe, ni Ingeri Rudatsimburwa.”

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, yabajijwe niba yaba yinjiye muri politiki, arabihakana avuga ko amazina yaririmbye ari ibisanzwe.

Ati “Reka nta bya politiki, Kagame muri iyi ndirimbo ni izina gusa kandi binagize icyo byavuga byaba bijyanye n’uko nahuje amateka y’umuntu n’ahantu […] nka Kamuzinzi mvuga ni uwo hambere, Kagame byajyana n’umutware cyangwa umuntu akabihuza n’uko nyine Kamuzinzi hari kera none ubu akaba ari Kagame uyobora ariko ntaho bihuriye cyane, igitekerezo ni uguhuza amagambo ajyanye iby’ubutwari.”

Padiri Uwimana avuga ko inkomoko y’iyi ndirimbo yaturutse ku kiganiro yagiranye n’inshuti ye badaherukanye, bakagisoza yiyemeje guhimba indirimbo.

Kuba hari abamufata uko atari bashingiye ku kubyinana n’abakobwa mu ndirimbo, Padiri Uwimana yavuze ko baba bibeshye.

Ati “Abihayimana, abakabiriza urabyumva ntabwo tubyumva kimwe ariko kuko iyo mudahuza ubwo buri wese akunda ibimunyura. Nkorana n’urubyiruko kenshi abenshi bumva impamvu mbikora.”

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Kinyarwanda ivanze na R&B, amajwi akaba yaratunganyijwe na Producer Bob.

Padiri Uwimana yavuze ko indirimbo ye ishingiye ku rukumbuzi rw'abantu badaherukana
Muri iyi ndirimbo, Padiri Uwimana agaragara mu byicungo, asunikwa n'abakobwa b'abazungukazi
Iyi ndirimbo igaragaramo abirabura, abazungu n'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages