00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pallaso na Alien Skin bahanganishije abafana babo nyuma yo gufatana mu mashati

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 June 2023 saa 09:45
Yasuwe :

Nyuma yo gufatana mu mashati, Pallaso na Alien Skin berekanye imbaraga zabo binyuze mu kugaragaza ukunzwe cyane kurusha undi, bakora ibitaramo ku munsi umwe mu mujyi wa Kampala.

Ni ibitaramo byari bimaze iminsi bivugisha abantu benshi muri Uganda nyuma yo gushyamirana kwabaye hagati y’aba bahanzi bombi ku wa 29 Gicurasi 2023.

Alien Skin nyuma yo gukubitwa inshyi na Pallaso, yahise atangaza amatariki y’igitaramo cye yise ’Sitya Danger Concert’ agishyira ku matariki amwe n’igitaramo cya Pallaso ’Love Festival Concert’.

Igitaramo cya Alien Skin cyabereye kuri Freedom City mu gihe icya Pallaso cyabereye Lugogo Cricket Oval mu ijoro rimwe rya tariki 9 Kamena 2023,

Alien Skin waherukaga gutaramira muri Comedy Store ku wa 31 Gicurasi 2023, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ntiyashatse kugaragaza ko ibyo yakoze yashakaga guhangana na mugenzi we.

Pallaso usanzwe ari Visi Perezida w’ihuriro ry’abahanzi muri Uganda, na we nyuma yo gukubita Alien Skin yasabye imbabazi abakunzi b’umuziki muri Uganda.

Ibi bitaramo byaba bombi byitabiriwe ku buryo bukomeye, birenze uko aba bahanzi babitekerezaga.

Abakunzi b’umuziki muri Uganda kugeza n’ubu baracyibaza ibanga aba bahanzi bakoresheje ryatumye ibitaramo byabo byitabirwa cyane, nubwo hari abadatinya kugaragaza ko hari ababa binjiriye ubuntu.

Pallaso yakozwe ku mutima n’ uburyo abakunzi be bitabiriye igitaramo kimurika album ye ya kabiri yise "Lover Man".

Uyu muhanzi w’imyaka 35 yaserukanye ku rubyiniro umwambaro ukozwe mu ishusho y’inyamashwa igaragara muri filime nka The Predator, Prey’’ n’izindi.

Alien Skin nawe yashimiye uburyo abantu bitabiriye igitaramo cye cya mbere kigari, akoze mu myaka ibiri amaze atangiye umuziki.

Ni igitaramo yari yitiriye indirimbo ye ‘Sitya Danger’ imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni imwe kuri YouTube.

Igitaramo cya Pallaso nticyitabiriwe n’umuvandimwe we Jose Chameleone wari wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori by’umuhungu we Abba Marcus Mayanja wasoje amashuri.

Hagati aho, Prossy Mayanja, umubyeyi wa Pallaso yashimiye kwitabira igitaramo cy’umuhungu we.

Pallaso wari ushyigikiwe n’abahanzi bakuze muri Uganda, ku munsi w’ igitaramo yabanje guha abakunzi b’imuziki indirimbo yise ‘Fire’ igaruka ku rugendo rwe muri muzika, uburyo yakoze kuva hasi kugeza aho ageze ubu.

Ni indirimbo yatuye urubyiruko ruri hirya no hino ku Isi rukigowe n’ubuzima.

Alien Skin na we ushyigikiwe na bamwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda barimo Rtd. Col Fred Mwesigye, ku munsi w’igitaramo yabanje guha abakunzi be indirimbo nshya yise “Mpalana” yahuriyemo na Os Suna.

‘Fire’ indirimbo Pallaso yahaye abakunzi be mbere y’igitaramo

‘Mpalana’ indirimbo Alien skin yahaye abakunzi be mbere y’igitaramo

Pallaso yishimiye uburyo abakunzi b'umuziki baje kumushyigikira muri iki gitaramo
Alien Skin yishimiwe bikomeye mu gitaramo cye cya mbere yari akoreye ahantu hagari
Pallaso yabaye nk'uguye mu kantu akimara kubona ubwinshi bw'abantu baje mu gitaramo cye
Pallaso yaserukanye umwambaro ukozwe mu ishusho y’inyamashwa igaragara muri filime zirimo ‘ Predator’, ‘Prey’, n’izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages