00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pallaso yafatanye mu mashati n’umuhanzi wamusagarariye ari mu myitozo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 May 2023 saa 02:49
Yasuwe :

Pius Mayanja (Pallaso) yarwanye n’umuhanzi ukiri mushya mu muziki wa Uganda, Alien Skin amushinja kumusuzugura ubwo yari amusanze mu myiteguro y’igitaramo kimurika album ye nshya ‘Lover Man’.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Pallaso akubita ibipfutsi n’inshyi uyu musore ashinja agasuzuguro.

Pallaso avuga ko uyu musore ukunzwe mu ndirimbo ‘Sitya Dangers’ agomba kumwuhaba akareka gukinira mu bikorwa bye birimo igitaramo Love Fest Concert kizaba ku wa 9 Kamena 2023 kuri Lugogo Cricket Oval.

Champion Ogudo wari kumwe n’uyu musore avuga ko ataje yitwaje abantu benshi ahubwo yatunguwe n’uko yakiriwe ubwo yari ageze aho Pallaso ari agiye kumusuhuza nk’umuhanzi basanzwe baziranye.

Yakomeje avuga ko ibyo Pallaso yakoze bidakwiriye kuko yiteranyije n’agatsiko k’insoresore zigendana na Alien Skin kuko zitazamworohera kubera ibyo yakoze akubita uyu muhanzi bakunda ashaka kwamamaza igitaramo cye.

Pallaso we avuga ko uyu musore yari yitwaje abantu 150 bari bafite umugambi mubisha wo kwangiza imyitozo y’indirimbo n’uko azitwara ku rubyiniro mu gitaramo afite mu cyumweru gitaha.

Byabaye ngombwa ko Polisi ita muri yombi Alien Skin gusa ubwo bari bageze mu nzira uyu musore yasimbutse imodoka y’abashinzwe umutekano ariruka.

Amashusho ya Pallaso arwana na Alien Skin

Nyuma yo gutabwa muri yombi Alien Skin yahise asimbuka imodoka ya Polisi ariruka

Biravugwa ko Pallaso yaba yakiniye kuri uyu musore agamije kwamamaza igitaramo cye Love Fest Concert
Alien Skin ni umwe mu bahanzi bashya bagezweho muri Uganda binyuze mu ndirimbo Sitya Danger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages