00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pallaso yinjiye mu mubare w’abashyigikiye Bobi Wine

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 September 2025 saa 11:54
Yasuwe :

Umuririmbyi Pius Mayanja uzwi nka Pallaso yinjiye mu bashyigikiye umukandida w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ndetse n’ishyaka rye, National Unity Platform (NUP).

Pallaso yasuye ibiro bya Bobi Wine aho yakiriwe n’umuyobozi wa NUP. Bombi baraganira , hanyuma Pallaso atangaza ko yifitemo gahunda yo kumushyigikira.

Pallaso yavuze ko bishimishije kuba igice cy’amateka ari gukorwa, avuga ko kandi ko iyi ntambara atari iya Bobi Wine gusa, ahubwo ari iya bose bagizwe abatagira ijambo muri Uganda.

Ati “Ndishimye cyane kuba igice cy’ibi bihe by’amateka ari gukorwa. Iki ni igihugu cyacu kandi tugomba kurwana ngo tugisubize ubuyobozi bubishoboye. Rero wowe nka Perezida wanjye na NUP nk’ishyaka ryanjye mufite ubufasha bwanjye bwose.”

Bobi Wine nawe yashimiye Pallaso ko ari kumushyigikira, kandi yitaye ku mibereho y’abaturage ba Uganda aho kujya mu iraha n’ubuzima bw’umunezero bw’ubwamamare. Yanavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abandi bahanzi nabo bashyigikire iyi ntambara ari kurwana, kuko bafite ijwi rikomeye kandi ryagira ingaruka ku bantu benshi.

Abavandimwe ba Pallaso, Dr. Jose Chameleone na Weasel Manizo, bo bamaze gushyigikira ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni umaze imyaka myinshi ayoboye Uganda. Uko ari babiri bashyigikiye Bobi Wine mbere ariko nyuma berekeza amaso kuri NRM.

Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu ntangiro za 2026.

Ubwo Pallas yari ageze ku cyicaro cy'ishyaka rya NUP
Bobi Wine yakiriye Pallaso mu banyamuryango w'ishyaka rye
Pallaso yiyemeje gushyigikira Bobi Wine mu matora y'umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages