00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pallaso yiyambaje Bruce Melodie , Tom Close agaruka bundi bushya! Indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 May 2023 saa 10:55
Yasuwe :

Muri iki cyumweru gitangira Gicurasi 2023 abahanzi nyarwanda batandukanye bamurikiye abakunzi babo indirimbo zabafasha kuryoherwa na weekend ya mbere yako.

Abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo, Tom Close, Da Rest, Young Grace, Fella Music, n’abandi.

‘A Voice note’ - Tom Close na Bull Dog

Dr. Muyombo Thomas umenyerewe muri muzika nka Tom Close yamurikiye abakunzi ba muzika album nshya yise ’Essence’ ikaba iya cyenda akoze mu myaka irenga 17 amaze mu muziki.

Imwe mu ndirimbo yabimburiye izindi ni iyo yise ‘A Voice Note’ yahuriyemo n’umuraperi Bull Dog yatunganyijwe na Knox Beats , isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh.

Don’t worry ya Tom Close

Iyi ni indi ndirimbo ya Tom Close na yo iri kuri album ye nshya, iyi ikaba iya kabiri yasohoye muri 13 zigize iyi album uyu muhanzi ahamya ko yifuza ko yamugeza ku rwego mpuzamahanga.

Don’t worry mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kenny Beats wafatanyije na Knox Beats mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Bob Pro na ho amashusho yayo afatwa na Meddy Saleh.

‘The One’ - Da Rest

Ishimwe Prince ukoresha amazina ya Da Rest muri muzika, nyuma y’iminsi mike avuye mu itsinda rya Juda Muzika yatangiye urugendo rushya muri muzika ahera ku ndirimbo yise ‘The One’.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Evy Decks isozwa na Bob Pro mu gihe amashusho byasohokanye yafashwe na Rockx Rw.

‘Dokta’ - Young Grace

Umuraperi Young Grace muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo nshya yise ‘Dokta’ yahurijemo abantu batandukanye barimo Ama G The Black, Pretty Queen, Njuga, Bobo Kelly, Nat Kristya, n’abandi.

Iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa wishoye mu biyobyabwenge no kunywa amayoga nyuma yo guhura n’ibibazo.

Iyi ndirimbo nshya yatunganyijwe na Mok Vybz , amashusho yayo yakozwe na Clovis afatanyije na King phylosophe.

‘Rurakarama’- Kaneza Sheja

Kaneza Sheja umuhanzi mushya muri sosiyete ifasha abahanzi ya Lea Entertainment yashinzwe na Leandre Niyomugabo yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo nshya yise ‘Rurakarama’ iri mu muziki gakondo.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Jimmy Pro ukorera muri studio ya Level 9, isozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Rich.

‘Guwe Nze’ - Pallaso na Bruce Melodie

Umuhanzi Pius Mayanja [Pallaso] yegereye Bruce Melodie bakorana indirimbo bise ‘Guwe Nze’ imwe mu ndirimbo 15 zigize album ye nshya yise “Lover Man”.

‘Wasanga’ – Fela Music na Jowest na Papa Cyangwe

Feikel na Labii abasore bagize itsinda rya Fela Music bahuje imbaraga n’abarimo Jowest na Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise “Wasanga”.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na The Winner asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yatunganyijwe na Tag Mayors afatanyije na Morgan.

‘Olala’ - EL Mood na DTabz

Muhire Emmanuel uzwi nka El Mood yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo ye ya kane yise ‘Olala’ yahuriyemo na D Tabz.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na KushBeatz mu gihe amashusho yayo yakozwe na Rich Montana afatanyije n’abarimo Scauveeah na Marvin Lee.

‘Ubwo ari wowe’ - Leon Touch

Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi Leon Touch yikojeje mu nganzo agarukana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Ubwo ari wowe’ igaragaza ko Imana itajya itenguha abayizera.

‘Ntibishoboka’ -The Octave

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Octave yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo nshya yise ‘Ntibishoboka’ igaruka ku buntu Imana igirira abayikunda.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Boris amashusho yayo yatunganyijwe na
Dushric afatanyije na Cyusa.

‘Amashimwe’ – Muhoza Maombi na Patient Bizimana

Nyuma yo gukora indirimbo ebyiri kandi zikakirwa neza, umuhanzikazi Muhoza Maombi yagarukanye indirimbo ya gatatu yise "Amashimwe" yakoranye na Patient Bizimana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages