Umuraperi Papa Cyangwe wari waherekejwe n’umugore we yumvishije abakunzi be indirimbo zigize album ye nshya ‘Never Broke Again’ mu birori byitabiriwe n’abarimo Ish Kevin, Okkama n’abandi banyuranye.
Ibi birori byabereye ahitwa ‘After5’ Kicukiro mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2026, aho uyu muhanzi yagize umwanya wo gususurutsa abakunzi be ndetse n’inshuti ze.
Uretse Papa Cyangwe wataramiye abakunzi be, hari n’aho yageze akajya yakira inshuti ze zari zamuherekeje zirimo Ish Kevin, Mistaek n’abandi na bo bagasusurutsa abakunzi babo.
Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, yakoze iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze album nshya yise ‘Never Broke Again’, igizwe n’indirimbo 12, akaba ari umushinga yahurijemo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Iyi album yatangiye gusohoka ku mbuga zicururizwaho umuziki ku wa 28 Nzeri 2026, igizwe n’indirimbo zirimo ubufatanye n’abahanzi nka Marina, Yampano, Racine, Lino G, Logan Joe, Elvin Cena, Magna Romeo, Mistaek, Bushali, Fox Makare, Hollix, White Monkey na Hervis Beatz.
‘Never Broke Again’ itangizwa n’indirimbo ‘Indyarya Gusa (Intro)’, igakurikirwa na ‘Sa’ yakoranye na Marina, ‘Kuki Wabyemeye?’, ‘Nibe Nawe’ yahuriyemo na Yampano na Racine, ‘Twarabikoreye’, ‘Depression’ yakoranye na Lino G na ‘Full Package’ yahuriyemo na Logan Joe.
Izindi ni ‘Busy’ yakoranye na Elvin Cena, ‘Impundu’ yahuriyemo na Magna Romeo, ‘Sempe’ yakoranye na Mistaek, Bushali na Fox Makare, ‘Mbyifuza’ yahuriyemo na Hollix, White Monkey na Hervis Beatz, ndetse na ‘Imbeho Ngo Mutahe’ isoreza album.
Uyu mushinga uje nyuma y’indi album ya Papa Cyangwe yise ‘Now or Never’ yasohotse mu 2025, na ‘Live and Die’ yasohotse mu 2024.
Bivuze ko ‘Never Broke Again’ ari album ya gatatu ya Papa Cyangwe, mu gihe afite n’izindi EP nka ‘Sitaki’ na ‘Sazafrika’.
















Amafoto: Kenny Gisingizo





Ibitekerezo 0