00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Sava agiye gusangiza abakiri bato inkuru y’urugendo rwe mu buhanzi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 July 2023 saa 09:18
Yasuwe :

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda n’andi mazina menshi yagiye amuhama bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagaragayemo, yatumiwe mu Gitaramo Gen-Z Comedy Show aho azaganiriza urubyiruko ruzacyitabira ku rugendo rwamugejeje ku kuba ikirangirire mu Rwanda.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 13 Nyakanga 2023 kuri Mundi Center kizahuriramo abanyarwenya batandukanye barimo Ambassador w’Abakonsomateri, Muhinde, Fred Rufendeke, Admin Seka, Dudu na Faly Merci ugitegura.

Buri gihe mu bitaramo bya Gen-Z Comedy haba harimo umwanya wakirirwamo ab’ibyamamare batandukanye baganiriza urubyiruko bakarusangiza amasomo y’ubuzima banyuzemo dore ko bafatirwaho icyitegererezo na benshi.

Niyitegeka Gratien watumiwe muri iki gitaramo mu mwanya wa “Meet Me Tonight” ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu mugabo yahoze ari umwarimu w’amasomo atandukanye mu mashuri yisumbuye nka Lycée de Kigali (LDK), Collège St Ignace ku Mugina n’ahandi hatandukanye.

Niyitegeka yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko ahagaritse kwigisha nk’akazi yakoraga buri munsi yiyemeza gushyira imbaraga mu buhanzi.

Nyuma yo gufata uwo mwanzuro ukomeye ubu Niyitegeka Gratien (Papa Sava) ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane, dore ko ahora abishimirwa mu bihembo bitandukanye bitangirwa mu Rwanda.

Niyitegeka yamenyekanye muri Filime Nyarwanda kuva mu myaka yo hambere aho yakinnye yitwa “Sekaganda” yatumye yamamara cyane, “Seburikoko” n’izindi kugeza kuri "Papa Sava" yakomeje izina rye mu gihugu na n’ubu igisohoka.

Papa Sava ni we watumiwe muri Gen-Z Comedy Show mu gace ka Meet Me Tonight gatumirwamo ibyamamare
Nyuma yo kureka akazi kamuhembaga ku kwezi akiyegurira ubuhanzi, Niyitegeka Gratien (Papa Sava) ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages