00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Sava yakebuye abatubaka ingo bitwaje ibibazo by’abashakanye

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 4 October 2026 saa 05:54
Yasuwe :

Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava yahakanye iby’inkuru zitandukanye zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza ugushwana kw’abashakanye, ko atari zo zituma adashaka umugore.

Papa Sava uzwi muri sinema Nyarwanda yabivugiye mu kiganiro na Radio Rwanda ku wa 3 Ukwakira 2026.

Ubwo yinjiraga muri icyo kiganiro, Papa Sava yasanze abanyamakuru bagikoze bamaze gusesengura ingingo zitandukanye zibanze ku kutumvikana kwa Ishimwe Vestine wamamaye mu muziki Nyarwanda dore ko hagati ye n’umugabo we rugeretse mu nkiko.

Ni mu gihe uku kutumvikana kwabo ari kimwe mu biri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uko uyu muhanzi yari akunzwe cyane.

Papa Sava abibajijweho, yagize ati “Gushaka umugore? Bariya se ko barongoranye ubwabo, baraturongoreye? Ibyo ni ibyabo. Bigeze badutumira bagiye kubikwakwanya? Ntihakagire umuntu ushaka guhuza amateka ye n’ay’undi, ngo noneho avuge ati ‘kubera iyi mpamvu nanjye bigenze gutya’. Gushaka rero umuntu yashaka cyangwa ntanashake”.

Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo wabyita iby’abo bo kuri YouTube cyangwa TikTok. Ibyo biba ari ukwiha amahoro ngo ‘naka ubwo yashatse bikagenda bitya, ngo ubwo najye ngo … Ngo naka yariye ifi arwara mu nda ngo sinzarya ifi!’ Wavuze uti ‘Nta mafaranga mfite yo kuyirya ariko ntubeshye abantu?’”

Iki kibazo cy’igihe Papa Sava azashakira umugore akunze kukibazwa mu biganiro byinshi n’itangazamakuru n’abafana, ahanini hagendewe ku kuba ari kugenda aba umusaza atarerekana uwo bateganya kuzarushinga.

Papa Sava umaze imyaka igera muri 30 mu buhanzi yamamaye muri filime zirimo Zirara Zishya, Papa Sava, Seburikoko, n’izindi.

Papa Sava yakebuye abatubaka ingo bitwaje ibibazo by’abashakanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages