Aya makayi yayatangaje bwa mbere ku wa 31 Mutarama 2026, ubwo hizihizwaga imyaka 30 amaze mu ruganda rwa sinema. Muri ibyo birori yanamuritse filime ye nshya yise ‘What a Day’.
Ubwo yatangazaga uyu mushinga, Papa Sava yavuze ko agamije gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi.
Yagize ati "Mfite umushinga wo kubagezaho amakayi mu rwego rwo gutera inkunga uburezi. Niba abantu bamenye Papa Sava, bazamenye na Sava."
Icyo gihe yari yavuze ko aya makayi azajya ku isoko muri Nzeri 2026, mu gihe cyo gutangira umwaka mushya w’amashuri.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyitegeka yavuze ko igikorwa cyo gukwirakwiza aya makayi kiri gukorwa n’ababishinzwe, ku buryo mu minsi mike azaba aboneka mu maguriro atandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ati "Ubu ntabwo navuga ngo ari aha cyangwa hariya kuko ababishinzwe baracyari mu gikorwa cyo kuyakwirakwiza. Mu minsi mike cyane muraza kuyasanga mu maguriro menshi."
Papa Sava yavuze ko yifuza ko aya makayi agera hirya no hino mu gihugu, kugira ngo buri mubyeyi wifuza kuyagurira umwana we abone aho ayasanga bitamugoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!