Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sport akaba umubyeyi wa Queen Cha, yavuze ko yamenye ko umukobwa we yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2012 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere.

Avuga ko ubwo yabonaga ko Queen Cha yinjiye mu muziki atigeze yishyiramo ko azawukomeza, yibwiraga ko azabihagarika agakurikira amasomo cyane ko yigaga amasomo akomeye y'ibinyabuzima (Biology) muri kaminuza i Butare.

Uyu mubyeyi avuga ko atekereza ko umukobwa we yatewe ishyaka ryo kuririmba na Safi Madiba ndetse na Knowless bari inshuti za hafi z’umuryango. Aba ngo nubwo bamutanze mu muziki nibo bamuteye ishyaka.

Abajijwe niba mu buto bwa Queen Cha hari ibimenyetso byo kuzaba umuhanzi yabonaga, Mugemana yatangaje ko ntabyo.

Ati ”Ntakimenyetso na kimwe. Urabona akiri umwana yize mu Byimana yiga muri Groupe Officiel i Butare anakomereza Kaminuza i Butare, ntabwo nigeze mbona ikimenyetso cy’uko azaba umuhanzi.”

Yunzemo ko indirimbo ya mbere ya Queen Cha yumvise ari ‘Umwe rukumbi’ ariko nta bimenyetso byo mu bwana uyu muhanzikazi yigeze agaragaza by’uko azavamo umunyamuziki.

Abajijwe niba nta muntu wo mu muryango Queen Cha yaba yarakurikije mu buhanzi bwe, umubyeyi we yatangaje ko hari murumuna we akaba se wabo w’uyu muhanzikazi witabye Imana ariko wari umuhanzi, ahandi papa we avuga ni uko nawe aririmba muri korali kandi byose bikaba bijyanye na muzika.

Yavuze ko igitangaje ari ukuntu Queen cha atigeze aca no muri korali ahubwo yahise yinjira mu muziki usanzwe.

Queen Cha n'umubyeyi we Mugemana Charles
Queen Cha n'umubyeyi we Mugemana Charles
Umubyeyi wa Queen Cha yavuze ko abana be bose ari abafana ba Rayon Sport
Umubyeyi wa Queen Cha yavuze ko abana be bose ari abafana ba Rayon Sport