00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Passy Kizito yabonye abafatanyabikorwa bashya mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 May 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Umuhanzi Passy Kizito usigaye yiyita KIPA, yatangiye imikoranire n’ikigo gikorera mu Bwongereza mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bye mu muziki.

Uyu muhanzi yabitangarije IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Golo’’. Yavuze ko yinjiye mu mikoranire n’Ikigo cy’Abanyarwanda gikorera mu Bwongereza cyiswe Imigongo Labs.

Ati “Natangiye imikoranire na Imigongo Labs, iyi ikaba ari sosiyete ikorera i Londres mu Bwongereza ifite itsinda rikomeye rikorera i Kigali ndetse n’i Londres. Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye mu buzima bwanjye, buzatanga amahirwe menshi yo gutera imbere no kwaguka.’’

Umuyobozi wa Imigongo Labs, Frank Nsenga, yavuze ko Passy yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akubiyemo ibikorwa bitandukanye. Imigongo Labs izayobora ibikorwa byo kongera ubushobozi bwa Passy kuri internet inakoreshe ubuhanga bwayo mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga kugira ngo igeze ku bantu benshi ku isi yose ibikorwa bye.

Yavuze ko kandi iyi sosiyete izagenzura ibice byose by’ibaruramari, ibikorwa by’ubuhanzi, kugira ngo ishusho ya Passy ikomeze kuba nziza kandi ishimishije.

Kuri Passy n’itsinda rye, bavuga ko ubu bufatanye ari amahirwe yihariye yo kongera kwibanda ku bikorwa byabo by’ubuhanzi n’ubuhanzi.

Frank Nsenga yavuze ko biteguye gutangira imishinga itandukanye izazamura umwuga wo kuririmba kwa Passy ku rwego rushya.

Passy yavuze ko yagize amahirwe yo gukorana na Imigongo Labs nyuma y’uko mbere yo gushyira hanze indirimbo ye iheruka, yarwaye ndetse akaza no kujya mu bitaro.

Reba ‘Golo’ indirimbo Passy aheruka gushyira hanze

Uyu musore yabonye abamufasha mu gusakaza ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages