Uyu musore iyi album yayihurijeho indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda rwo hambere, ibintu atari amenyereweho gusa bitatunguranye cyane kuko yabanje guteguza abantu ko agiye gushyira hanze album yiganjemo ibicurangisho nyarwanda.
Bijya gutangira , uyu muhanzi yasubiyemo indirimbo ya Burna Boy yise “Ye’’ ayicuranga bya Kinyarwanda ndetse iranishimirwa cyane ukurikije ibitekerezo byayitanzweho ku rubuga rwa Youtube.
Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nzeri 2021 yayisohoye nk’umuhanzi mushya mu muziki witwa Kagurano Rwimo.
Mu kiganiro na IGIHE icyo gihe, yavuze ko ari amazina akomora kwa Sekuruza, . Ati “Kagurano yari Sogokuruza wanjye naho Nyirarwimo akaba Nyogokuruza, bityo Sogokuruza aza kubihina anyita Rwimo.”
Aya ni amazina Pastor P yavugaga ko yahawe na Sekuruza ayakurana mu muryango ariko ntiyayitwa mu buzima busanzwe. Pastor P avuga ko aya mazina yahawe n’ababyeyi be yayiyise ubwo yatekerezaga gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda.
Ati “Ntekereza gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda, nibwo nabonye ko nkwiye gukoresha ya mazina nahawe na Sogokuruza.”
Yavugaga ko n’ubwo azajya akoresha aya mazina, ntabwo bikuyeho ayo yari asanzwe yitwa nk’umu Producer.
Ibyihariye kuri album nshya ya Kagurano Rwimo “Paster P”
Album nshya ya Kagurano Rwimo yayise “Ruticumugambi”. Iyi album igizwe n’indirimbo 10. Hariho indirimbo z’Urukerereza nka “Kabanyana k’Abakobwa’’, “Rubanda rugira ayabo”, “Wiriweho mwali’’, “Ibare”, “Agashinge”, “Yewe Roza” na “Amashyo Rugamba”.
Hariho izindi ndirimbo nka ‘Inyamanza”, yamenyekanye cyane mu myaka yo hambere iyi kuri iyi album yayirimbiwe na Marie Louise (Umubeyi w’i Musanze), “Abaticumugambi” y’Abasaamyi ba Nkombo na “Laurette” ya Kamaliza yaririmbiwe na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda mu 2017.
Mu kiganiro aheruka kugira na IGIHE, yavuze ko iyi album igizwe n’indirimbo z’Itorero Urukerereza ariko zitagicurangwa cyane ku maradio atandukanye ndetse n’izindi zo hambere.
Pastor P yavuze ko iyi album ari igitekerezo cyaturutse ku kuntu yabonaga indirimbo zo ha mbere zitagicurangwa kandi zifite amateka ahambaye ku bakunzi b’umuziki, bityo zikaba zikwiriye gusigasirwa.
Ati “Iyo ugiye kureba usanga indirimbo zo ha mbere radiyo zitakizicuranga kuko nta muziki irimo nyamara zifite amateka akomeye ku mitima yacu, ibyo byatumye nzisubiramo nziha imiziki kandi nzikora ku buryo bugezweho ku buryo byakunda ko bakomeza kuzicuranga no muri iyi minsi.”
Pastor P yavuze ko iyi album y’indirimbo icumi yazihereyeho mu rugendo rwe rwo gukora umuziki, ati “Nibaza ko mfite indirimbo nyinshi zirimo izanjye bwite, gusa naravuze nti aho kugira ngo nkomeze gukora izindi uwabanza kureba ku zisanzwe zihari.”
Laurette ya Kamaliza yasubiwemo na Miss Guelda Shimwa ntabwo ari indirimbo nshya kuko Pastor P yayimukoreye mu myaka yo hambere dore ko uyu mukobwa yanayiririmbye mu gitaramo cyo kumurika album ya Charly na Nina mu 2017.
Iki gihe uyu mukobwa yavugaga ko yiteguye gutangira urugendo rw’umuziki ku giti cye gusa yaje guhura n’ibicantege bitandukanye iby’umuziki abishyira ku ruhande.
Pastor P mu nkundura yo kumenyekanisha umuziki gakondo!
Mu kiganiro na IGIHE, Kagurano yavuze ko yatangije ubukangurambaga yise ‘Music Tourism for African Culture Conservation’, aho akangurira abahanzi bo muri Afurika gukora umuziki ushingiye ku muco kuko aribwo buryo bwo gukurura ba mukerarugendo basura ibihugu byabo bakurikira umuziki.
Kagurano yahishuye ko uyu mushinga ni nawo wavuyemo igitekerezo cyo gukora umuziki yatangiye wumvikanamo umwimerere wo mu Rwanda.
Nubwo ariko ibikorwa arimo humvikanamo ko bishobora no gufasha Igihugu muri rusange, Kagurano avuga ko nta wundi muterankunga afite.
Kugira ngo abashe neza gukora umuziki w’umwimerere, Kagurano yavuze ko bimusaba kuva i Kigali, akajya mu byaro bitandukanye gukorana n’ababyeyi baho baba bazi neza umuziki gakondo w’ako gace.
Ati “U Rwanda ni rwiza, buri gace usanga gafite umudiho wako, bityo nyuma yo gukorana Ye kimwe n’izindi n’ababyeyi bo mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Musanze, ni ugushaka uko nagera no mu tundi duce.”
Pastor P yamenyekanye guhera mu myaka ya 2007. Uyu musore wari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana icyo gihe nibwo yaherukaga kumvikana akora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.
Iyi album yakoze adakoresha izina Kagurano, yitwaga ‘Warakoze’ iriho indirimbo nka “Wanciye nk’imanzi mu biganza”, “Nari imbohe’’ n’izindi.
Umva album nshya ya Pastor P



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!