00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patient Bizimana, Passy Kizito wiyambaje Marina mu bakoze mu nganzo… Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 28 March 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Abahanzi bo mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Passy Kizito, Racine, , Korari Ambassadors of Christ n’abandi bo mu bindi bihugu nka Bien Aime, Diamond Platnumz, Harmonize, n’abandi bibutse abakunzi babo bakora mu nganzo muri iki cyumweru turi gusoza

PAJE (REMIX) ya Passy Kizito na Marina

Ni indirimbo Marina yari aherutse gusohora ariko kuri ubu hasohotse iyi yasubiranyemo na mugenzi we Passy Kizito uhanga akabifatanya n’itangazamakuru.
Amajwi yayo yakozwe na Element Eleéeh mu gihe amashusho yo yatunganyijwe na Kempty. Yasohotse ku wa 28 Werurwe 2026.

Ndihano ya Patient Bizimana

Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yakoze yifashishije Umunyamerika na Timber Terry mu mashusho. Iri kuri Spotify.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Patient Bizimana

Cheza ya Queen B na Isaac B

Bridge Records iherutse kwemeza ko igihe kongera gufungura imiryango yasohoye indirimbo nshya bise ‘Cheza’ ya Queen B na Isaac B.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Bridge Records yanditswe na Jackross ari na we nyirayo.

Kwaka ya Josskid na Racine

Iyi ndirimbo y’umuraperi Josskid ni imwe mu nshya zasohotse dore ko yayifatanyije na mugenzi we Racine akaba ari umwe mu banditsi beza b’indirimbo u Rwanda rufite.

Ni indirimbo aba bahanzi basohoye ku wa 24 Werurwe 2026 bifashishaho Epa Gold watunganyije amajwi na Gucci watunganyije amashusho yayo.

Aba baraperi baba basaba bagenzi babo kubaha rugari kuko biyita ko barenze abandi.

Nowa ya Korali ya Ambassadors of Christ y’abato

Imana ikomeye ya Pastor Lopez na Prosper Nkomezi

Ni indirimbo ifite ubutumwa bw’iyobokamana yakozwe n’aba baramyi. Ivuga ubutumwa bw’uko Umwami Imana akomeye kandi aruta byose. Yasohotse ku wa 21 Werurwe 2026.

Pizza Ewola ya Laika

Umunyarwandakazi witwa Umuhoza Laika, ukorera umuziki we muri Uganda, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yitwa Pizza Ewola.

Maana ya KDRI

Indirimbo zo mu mahanga

Finale ya Bien Aime na Ali Kiba

Happy ya Diamond Platnumz

Wewe ya Harmonize

Dance ya Kusslove na Rayvanny

Mariana ya Mr Eazi na King Promise

Aye Kan (Are you coming back?) ya Ayra Starr na Anglique Kidjo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages