Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko wakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; amaze kumenyekana mu bitaramo ngarukamwaka akora bikitabirwa mu buryo bukomeye.
Mu kiganiro Patient Bizimana yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mbere yo guhaguruka i Kanombe yerekeza mu Bubiligi, yavuze ko azava i Burayi ahakoreye ibitaramo byinshi bizabimburirrwa n’icyo yatumiwemo kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017.
Yagize ati “Mu Burayi nzakorerayo ibitaramo byinshi, ngiye mu rugendo rw’ibitaramo bizabera ahantu hatandukanye, icya mbere nzagikora nkigerayo hanyuma ibindi ni ibyanjye nzakora.”
Yongeyeho ko igitaramo cya mbere azakorera mu Bubiligi nikirangira azajya kuririmbira mu bindi bihugu birimo Suède, Finland n’ahandi.
Mu gitaramo cy’ibanze azakora akigera mu Bubiligi cyateguwe na Eglise Assemblée des Rachetés, azafatanya n’abahanzi barimo Basirwa Mireille ndetse na Nzinga Massamba.
Uwaruvuga, imwe mu ndirimbo nshya za Patient


















TANGA IGITEKEREZO