00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patmos Choir yanyuze abitabiriye igitaramo ‘The Highest Praise’ (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 November 2023 saa 09:57
Yasuwe :

Korari ifite amateka yihariye yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, Patmos Choir yanyuze abitabiriye igitaramo cy’amashimwe yise "The Highest Praise" cyaririmbwemo indirimbo 27.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abasengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi n’abakunzi ba Patmos Choir muri rusange, kibera muri Kigali Convention Center.

Mu bacyitabiriye harimo abahanzi batandukanye nka Aline Gahongayire, Knowless na Ishimwe Clément umenyerewe mu kwandika indirimbo no kuzitunganya muri Kina Music n’abandi batandukanye.

Cyitiriwe "The Highest Praise" bisobanuye uguhimbaza Imana mu buryo buhanitse kubera ko cyarimbwamo indirimbo z’amashimwe ndetse n’izo kuramya zinyuranye iyi korali isanzwe ikoresha.

Nubwo umuvumbi wari wose, ntabwo abakunzi b’iyi korali baciwe intege n’imvura kuko ahabereye igitaramo hari huzuye abantu b’ingeri zitandukanye ndetse banyuzwe n’amajwi meza n’uruvange rw’imiziki iryoheye amatwi ya Patmos Choir.

Saa kumi n’ebyiri n’imonota mike ni bwo igitaramo cyatangiye, Patmos Choir yakiriza abacyitabiriye indirimbo yayo yise Ndaje imbere yawe, yakurikiwe n’izindi 14 zaririmbwe mu gice cya mbere cyafashe isaha imwe n’iminota 45.

Mu karuhuko k’iminota mike, Choral Echos du Ciel na yo yafashije muri iki gitaramo, yahawe indirimbo ebyiri zafashije abitabiriye gukomeza gususuruka.

Patmos Choir yagarukanye imbaraga nshya yongera kuririmba indirimbo 13 ziganjemo izo yamenyekanyemo cyane zanakunzwe n’abatari bake zirimo “Amazu”, “Ni Igihe”, “Amababa”, “Medley” na “Rwanda Ngobyi Nziza” itaka ubwiza bw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Patmos Choir, Vincent Ngirikiringo, yashimye urukundo bagaragarijwe n’abitabiriye igiterane bateguye ndetse n’abafatanyabikorwa babateye inkunga mu mitegurire yacyo kugira ngo kibashe kugenda neza.

Yagaragaje ko iki gitaramo cyari kigamije kandi kongera gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 27 y’urugendo rwayo rw’ivugabutumwa no kuba ikomeje kubateza intambwe ikomeye muri urwo rugendo.

Umutoza w’Indirimbo muri Patmos Choir, Niyonzima Aimable, umaze imyaka 27 ayitoza, yishimiye ko iki gitaramo cyagenze neza, yemeza ko uko babyifuzaga ariko byagenze.

Ati “Kuba imvura yaguye bigeze aho, ishobora kuba yabujije n’abandi ariko icyumba cyakira abantu bagera ku 1000 kikaba cyuzuye ni icyubahiro ku Mana kuko ni yo itegura byose. Abantu barategura hakaza imbogamizi zitandukanye ariko ukurikije uko byagenze nta mbogamizi twahuye nayo. Twarabisengeye kandi Imana yadusubije.”

Umuririmbyi muri iyi korali, Umulisa Diane yashimye Imana yabafashije igitaramo kikagenda neza kandi kikitabirwa n’abatari bake bakunda Patmos Choir.

Patmos Choir yaherukaga gutaramira muri Kigali Convention Centre aho yakoreye igitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yari imaze ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1996. Yashibutse ku itsinda ry’abantu batandatu bo mu Itorero ry’Abadiventisiti biganye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe batashye ubukwe bwa mugenzi wabo i Nyamirambo, baramuririmbira nk’impano bamugeneye. Nyuma y’ubukwe bahisemo kwihuriza hamwe n’abandi 30, batangira korali bise Patmos, izina igifite na n’ubu.

Patmos Choir kuri ubu ibarizwamo abariririmbyi basaga 20. Imaze gukora album eshatu z’amashusho na zirindwi z’amajwi. Ubutumwa bwayo ibutanga mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Ikizulu.

Kwinjira muri iki gitaramo byasabaga kwifashisha ikoranabuhanga mu kugenzura amatike
Abitabiriye iki gitaramo bahageze hakiri kare nubwo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali habanje kugwa imvura nyinshi
Nyuma yo kwerekana itike, buri wese yambikwaga agakomo 'wristband' kerekana aho agomba kwicara
Bamwe bafashe ifoto y'urwibutso
Igitaramo cya Patmos Choir cyari giteguye neza ku buryo uwacyitabiriwe wese yabanje kunyura ku itapi itukura abanza no kuhafatira ifoto
Buri wese yari afite akanyamuneza yiteguye gutaramana na Patmos Choir iri mu zifite imiririmbire inyura benshi
Patmos Choir iri muri korali z'ibigwi mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi
Buri wese mu baserutse muri iki gitaramo wabonaga afite akanyamuneza ku maso
Abitabiriye Igitaramo "The Highest Praise" bagaragazaga akanyamuneza mbere yo kwinjira aho cyabereye
Bishimiye gutaramana na Patmos Choir yatangiriye umurimo w'ivugabutumwa mu 1996
Ababyeyi bari kumwe n'abana babo kugira ngo babatoze inzira y'agakiza bakwiye kugenderamo nibamara gukura
Abitabiriye iki gitaramo bari bafite akanyamuneza ku maso
Indirimbo za Patmos Choir zizihira abazumva bigatuma akanyamuneza kabataha ku maso no ku mutima
Mbere y'uko igitaramo gitangira wabaye umwanya mwiza wo kongera kuganira no guhuza urugwiro
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abari mu ngeri zitandukanye
Abitabiriye iki gitaramo banyuzagamo bagakoma mu mashyi
Ababyeyi bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'indirimbo z'iyi korali
Umutoza wa Patmos Choir, Niyonzima Aimable, ubwo yacurangaga
Iyi korari igizwe n'abaririmbyi barenga 20
Iyi korali yashimye Imana ku rugendo rw'imyaka 27 imaze ibayeho
Umuririmbyi muri Patmos Choir, Moses ubwo yasangizaga abitabiriye iki gitaramo ibikubiye mu ndirimbo bise "Kumbaya"
Kimenyi Yvan yagaragaje ko afite impano yo kuririmba
Indirimbo zaririmbwaga hari aho Umutoza Niyonzima yanyuzagamo agafasha mu bimenyetso by'imiririmbire
Ishimwe Clement n'umugore we Knowless bari mu bitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru Karirima Ngarambe ari mu bitabiriye iki gitaramo
Patmos Choir yaririmbye indirimbo 27
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu batari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages