Mu 2019 ubwo Patoranking aheruka gutaramira mu Rwanda nabwo yari yahuje imbaraga n’abarimo Bruce Melodie mu gitaramo nk’iki gihuza urubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama izatangira ku itariki ya 13 kugeza 15 Ukwakira 2022 , insanganyamatsiko yayo igaruka ku kongera imbaraga mu ishoramari ry’urubyiruko, hagamijwe ukwigira kwarwo na Afurika muri rusange.
Iyi nama yateguwe na YouthConnekt Africa, Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP. U Rwanda rwaherukaga kuyakira mu 2019.
Patoranking uzaririmba muri iki gitaramo ni inshuro ya Kane agiye gutaramira i Kigali , bwa mbere yataramiye i Kigali mu 2017 ubwo yari yitabiriye Kigali Up, mu 2018 nabwo yitabiriye igitaramo gisoza umwaka, aheruka mu 2019 mu gitaramo gisoza inama ya Youth Connekt.
Hashize amasaha atandatu umuhazi Jah Prayzah wo muri Zimbabwe, yijeje abanyarwanda igitaramo kidasanzwe nubwo ari ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali.
Uyu muhanzi w’imyaka 35 yitwa Mukudzeyi Mukombe ni umwe mu bahanzi bakomeye mu babarizwa mu majyepfo ya Afurika, yashinze ikigo JP Entertainment gifasha abahanzi.
Abantu benshi bakunze kumwita "Musoja", ijambo rikomoka mu rurimi rwa Shona rivuga "umusirikare", izina yahawe kubera umwambaro wa gisirikare we na bagenzi be bo mu itsinda rya Third Generation bakunda kwambara.
Bruce Melodie uheruka gukorera amateka mu gihugu cy’u Burundi mu bitaramo yahakoreye mu kwezi kwa Nzeri, nawe ni umwe mu bagiye gutaramira urubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Chris Eazy umuhanzi nyarwanda rukumbi uherutse kugaragara ku rutonde rw’ikinyamakuru Native Mag rugaragaza abahanzi batandatu bashya bagezweho muri Afurika yose, nawe azataramira urubyiruko rufite imishinga irimo udushya n’abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika n’ahandi.
Ariel Wayz uherutse kumurika EP (Extended Play) yise ‘Touch the Sky’ ni cyo gitaramo cya mbere agiye kugaragaramo nyuma yo gukora impanuka mu ntangiro z’uku kwezi.
Iki gitaramo kizabera ku Intare Conference Arena kizaba kiyobowe na Arthur Nkusi kizacurangamo DJ Dialo na Dj Sonia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!