Aba bahanzi bazataramira abazitabira inama ya YouthConnekt, izaba ku wa 9-11 Ukwakira 2019.
Byitezwe ko aba bahanzi bazatarama tariki 9 Nzeri 2019 mu kuyitangiza ku mugaragaro. Hanatumiwe kandi umukinnyi w’icyamamare muri ruhago Didier Drogba.
Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka zahaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.
Muri izi nama kandi hifashishwa abantu batandukanye bafite aho bageze bakaganira n’urubyiruko. Inama nk’iyi yabaye muri Nyakanga 2017 yitabiriwe n’umuhanzi Akon n’umunyemari ukomeye w’umushinwa, Jack Ma.
Abantu 10,000 nibo biteganyijwe ko bazitabira iyi nama izafungurirwa muri Kigali Convention Center. Igitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Patoranking yaririmbiye i Kigali bwa mbere mu mwaka wa 2017 ubwo yitabiraga Kigali Up, muri 2018 yitabiriye igitaramo cy’ubunani cyabereye muri Kigali Convention Center.



















TANGA IGITEKEREZO