00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patoranking na King Promise bari kubarizwa i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 November 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Abanyamuziki barimo Patrick Nnaemeka Okorie [Patoranking] na Gregory Bortey Newman [King Promise] bari kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho bageze mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2023.

Aba banyamuziki nta bitaramo byigeze bitagazwa ko bitarabiye cyangwa bashobora guhuriramo n’abakunzi b’umuziki.

Patoranking udasiba gutemberera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yitabiriye inama ya “Qatar Africa Business Forum” yabaye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 muri Kigali Convention Centre.

Iri ni ihuriro rigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya Qatar n’umugabane wa Afurika.

King Promise utatangaje gahunda imugenza i Kigali, yabwiye abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni imwe ko yishimiye kugera muri uyu mujyi ku nshuro ye ya mbere.

Uyu muririmbyi w’imyaka 28 ufite inkomoko muri Ghana yanyuzwe n’uko yakiriwe muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali.

Akunzwe na benshi muri iki gihe kubera indirimbo zirimo “Terminator”.

Patoranking aheruka i Kigali mu Ukwakira kwa 2022 aho yari yatumiwe mu gitaramo giherekeza Inama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka "Youth Connekt Africa Summit."

Umva hano indirimbo “Terminator” ya King Promise

Patoranking ageze i Kigali nyuma y’iminsi 13 amuritse indirimbo “Babylon” yakoranye na Victony

Patoranking yitabiriye inama ya “Qatar Africa Business Forum”
King Promise yatangarije abarenga miliyoni imwe bamukurikira kuri Instagram ko aryohewe n’ikirere cya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages