Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi wa filime wo muri Hong Kong yabitswe n’umuhungu we witwa Nicholas Tse. Uyu muhungu asanzwe ari umuririmbyi ubifatanya no gukina filime.
Ati “N’agahinda kenshi, ntangaje ko papa wanjye, Patrick Tse, yitabye Imana. Niba mutekereza Sei Gor, mutekereza papa, ntimurire cyangwa mushengurwe umutima. Ibyo dushaka byose ni ukugumana ishusho ye nziza iteka ryose, tugahora duseka twishimira kureba ibyiza bye. Ibyo bizaba bihagije”.
Ibitangazamakuru by’i Hong Kong mu Bushinwa, aho akomoka, byavuze ko Patrick Tse yapfuye aguye iwe. Ni nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’indwara zo mu za bukuru.
The Standard ivuga ko uyu muhungu we witwa Nicholas, uri mu ruhererekane rw’ibitaramo bya ‘Evolution Nic Live’, yahise asubira i Hong Kong kugira ngo yite ku bijyanye n’imihango yo gushyingura se. Mushiki wa Nicholas Tse, Jennifer Tse Ting Ting, ubana muri Canada n’umuryango we, na we yerekejeyo
Patrick Tse yaherukaga kugaragara mu ruhame mu mpera za Mata 2026 aho yahuye n’inshuti ze basangira ikawa. Amashusho yafashwe icyo gihe yamugaragaje ari mu kagare k’abafite ubumuga ndetse yarananutse cyane.
Mu 2022, abikesheje filime ‘Time’ yakinnyemo nk’umukinnyi mukuru, yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wa filime mwiza mu bihembo bya ‘Hong Kong Film Awards’. Icyo gihe yahise anaba uwakiriye icyo gihembo ukuze cyane kurusha abandi.
Iyi filime ni yo yasorejeho ahita asezera burundu muri sinema. Yagaragaye muri filime bwa mbere agifite imyaka 16. Hari mu 1952.
Mugenzi we Jackie Chan ni umwe mu b’ibyamamare bamwunamiye ndetse yanagaragaje ko yakuze amwigiraho kwitwara neza mu mwuga. Usibye gukina filime, Patrick Tse yarazandikaga akanaziyobora. Yamamaye mu zirimo ‘The Strange Case of Three Wives’, ‘The Black Rose’ na ‘The Story of a Discharged Prisoner’ uyo mu 1967.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!