Ubusanzwe Peabo Bryson, amazina ye ni Robert Peapo Bryson, yavukiye muri Leta ya South Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 13 Mata 1951.
Yinjiye mu muziki akiri muto cyane, aho yatangiye kuririmba mu matsinda atandukanye mbere yo gutangira urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye mu 1976.
Mu myaka isaga 50 yamaze mu muziki, Bryson yabaye umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye muri R&B na Soul ibyanatumuye akundwa bikomeye mu muziki w’Isi.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Feel the Fire”, “Reaching for the Sky”, “I’m So Into You”, “If Ever You’re in My Arms Again” na “Can You Stop the Rain”, zakunzwe cyane mu myaka ya 1970, 1980 na 1990.
Izina rye ryazamutse cyane nyuma yo gukorana n’abahanzikazi bakomeye barimo Roberta Flack, Regina Belle na Celine Dion.
Indirimbo “Beauty and the Beast” yakoranye na Celine Dion ndetse na “A Whole New World” yaririmbanye na Regina Belle zamuhesheje ibihembo bibiri bya Grammy.
Bryson usize album zirenga 20, yitabye Imana nyuma yo kurokoka indwara y’umutima mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!