00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace Jolis mu basusurukije abitabiriye ibitaramo by’iminsi itatu biherekeza ‘Ubumuntu Arts Festival’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 July 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye bitabiriye iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ basusurukije abaryitabiriye, mu bihangano bitandukanye ku munsi wa mbere w’ibitaramo by’iminsi itatu, bigiye kujya bibera ku Rwibutso rwa Gisozi.

Ni ibitaramo byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, bikazasozwa ku wa 20 Nyakanga 2025. Ibi bitaramo byiswe “Ubumuntu Classic” aho kwinjira ari ubuntu.

Kuri iyi nshuro abitabiriye basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Peace Jolis waririmbye afatanyije n’abana babarizwa muri korali ya Pueri Cantores Kabgayi, Mind Leaps, Esther Niyifasha uzwi mu gukirigita Inanga mu Rwanda, Umunya-Nigeria Akumbu Uche n’abandi batandukanye.

Akumbu Uche yakoze umukino wiswe “The King and the Craftsman” ugaruka ku Banya-Afganistan bajyanye bunyago muri Amerika mu kinyejana cya 15, ni mu gihe Mind Leaps bo bakoze umukino ugaragaza ko intambara zidakwiriye kuba karande ndetse bamwe bagatabaruka ariwo murage basigiye abana babo.

Abitwa Inkaba bo baturutse muri Afurika y’Epfo bakoze umukino bise “I Don’t Shoot” cyangwa se bisobanuye ‘Ntabwo ndasa’ mu Kinyarwanda.

Iserukuramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ riri kuba ku nshuro ya 11 ndetse ryitabiriwe n’abahanzi baturutse mu bihugu 30 ku Isi, aho ryatangiye ku wa 14 Nyakanga rikozasozwa ku wa 20.

Ni iserukiramuco rifata mu nguni zose z’ubuhanzi ndetse rikarenga ubuhanzi rigafasha abantu kongera kuganira ku bibazo byugarije Isi, ndetse n’uko byakemurwa ubuhanzi bwifashishijwe nk’intwaro.

Mu minsi iri serukiramuco riri kuba guhera ku 14 Nyakanga 2025, ryagiye riberamo ibikorwa bitandukanye, byiganjemo ibiganiro byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali byagarukaga kuri urwo ruhare.

Uretse ibyo kandi abasizi n’abahanzi bitabiriye iri serukiramuco bakoze urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama ruherereye mu Bugesera. Aba bose bose basobanuriwe aya mateka banunamira imibiri iruhukiye muri urwo rwibutso. Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 15 Nyakanga.

Ni igikorwa cyabaye mu mujyo w’icyari cyiswe ‘Ubumuntu Mental Health Day’ cyari kigamije ku biganiro ku buzima bwo mu mutwe, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukiza ibitagaragara binyuze mu buhanzi.”

Uyu mwaka Ubumuntu Arts Festival iri kuba ku nshuro ya 11
Peace Jolis yaririmbye afatanyije n’abana babarizwa muri korali ya Pueri Cantores Kabgayi
Mind Leaps bo bakoze umukino ugaragaza ko intambara zidakwiriye kuba karande ndetse bamwe bagatabaruka ariwo murage basigiye abana babo
Inkaba yaturutse muri Afurika y'Epfo yigaragaje
Korali Pueri Cantores Kabgayi yishimiwe
Guhera kuri uyu wa Gatanu ku Rwibutso hari kubera ibitaramo bya Ubumuntu Arts Festival
Akumbu Uche yakinnye umukino wiswe “The King and the Craftsman” ugaruka ku Banya-Afganistan bajyanye bunyago muri Amerika mu kinyejana cya 15
Esther Niyifasha uzwi mu gucuranga inanga yasusurukije abari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages