00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagenewe igihembo cya REMO Awards 2013

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 4 August 2013 saa 04:19
Yasuwe :

Mu birori byo guhemba abahanzi n’abagize uruhare mu kuzamura ibikorwa by’imyidagaduro mu Ntara y’Amajyaruguru “REMO - Rwandan Entertainers and Musicians Organisation”, hatanzwe igihembo cy’icyubahiro cyagenewe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nk’umwe mu bafashije urubyiruko kugera ku iterambere.
Mu Nzu mberabyombi y’Akarre ka Musanze, iki gihembo cyatangiwemo kuri uyu wa 3 Kanama 2013 cyashyikirijwe Guverineri Bosenibamwe Aime ngo azakigeze ku wo cyagenewe.
Ubwo batangaga (…)

Mu birori byo guhemba abahanzi n’abagize uruhare mu kuzamura ibikorwa by’imyidagaduro mu Ntara y’Amajyaruguru “REMO - Rwandan Entertainers and Musicians Organisation”, hatanzwe igihembo cy’icyubahiro cyagenewe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nk’umwe mu bafashije urubyiruko kugera ku iterambere.

Mu Nzu mberabyombi y’Akarre ka Musanze, iki gihembo cyatangiwemo kuri uyu wa 3 Kanama 2013 cyashyikirijwe Guverineri Bosenibamwe Aime ngo azakigeze ku wo cyagenewe.

Ubwo batangaga iki gihemo, Patrick Uwineza, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai na Francine Umutoni, umuyobozi w’iri huriro rya REMO, babwiye Guverineri Bosenibamwe ko yazabatumikira.

Uhereye i bumoso ni Francine, Patrick na Guverineri Bosenibamwe; hatangwa igihembo cyagenewe Perezida wa Repubulika

Uwineza yagize ati “Uzamutubwirire uti ‘ntabwo ari amahanga gusa azi ko yesa imihigo ahubwo n’urubyiruko turabizi.’”

Guverineri Bosenibamwe nawe yemeye kuzashyikiriza ubutuwma yahawe ku Mukuru w’Igihugu cyagenewe. Yanabashimiye kuba baratekereje guhemba abahanzi n’abandi bagize uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro muri iyi Ntara. Yabijeje ko azakoresha imbaraga ze bwite n’imbaraga ahabwa n’amategeko mu gushyigikira urubyiruko n’ibikorwa byarwo muri iyi Ntara.

Guverineri Bosenibamwe yagize ati “Turi inyuma yanyu urubyiruko kandi ntacyo muzatuburana. Tuzaharanira ko ibikorwa byanyu bitera imbere. Urubyiruko rw’u Rwanda nimwe bayobozi b’ejo; nimwe tugomba gushoramo ubumenyi”.

Knowless ashyikiriza Guverineri Bosenibamwe igihembo REMO yageneye Intara y'Amajyaruguru

Solange Umutesi, wari uhagarariye Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko we yagarutse by’umwihariko ku gushima abagize igitekerezo cyo gushyiraho ibi bihembo, ati "Twebwe nk’Inama NKuru y’Igihugu y’Urubyiruko duheshejwe ishema no kubona urubyiruko nk’uru rudutumira mu birori nk’ibi. Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu kandi zubaka. Ibi bikorwa byanyu byose by’ubuhanzi mujye mubiganisha ku iterambere".

Mu ijambo rye Francine Umutoni yashimye abaterankunga batandukanye bafatanyije kugira ngo hahembwe ibikorwa by’indashyikirwa byazamuye igice cy’imyidagaduro muri iyi Ntara, ati “Turabona ko hari ahazaza ha muzika nyarwanda kuko n’ubuyobozi muturi inyuma."

Itorero Impeta y'Umuco ibyinira abari bitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’abahanzi benshi barimo Ntamukunzi Theogene, Jay Polly, Kina Music yari ihagarariwe na Knowless na Christopher. Hari harimo n’abahanzi bakorera muri Top 5 Sai barimo Erasm, Frankay, The Bless, Mr Gloire, Sahihi n’abandi.

Ntamukunzi Theogene wamenyekanye mu ndirimbo zakanguriraga abacengezi kuva mu ishyamba, ubwo yahabwaga igihembo

Kanda HANO urebe andi mafoto 82 y’iki gitaramo

Dore abatsindiye ibihembo muri REMO Awards

1. Best Male Artist

  • Tonton Cadet (Hip Hop)
  • The Bless (Afrobeat)
  • Franc Kay (RnB & Afrobeat) [WAGITWAYE]
  • Erasm (RnB & Pop)
  • Maylo (Hip Hop)
  • Young Husler (Hip Hop)
  • DF Masoso (Afrobeat)
  • Fulgence Bigirimana (Afrobeat)
  • Jazzy (Afrobeat)
  • Mr Gloire (Hip hop)
  • S2B (Dance hall)
  • Apologiz Raperz (Hip Hop)
  • Bijou Bling (Afrobeat)
  • Kevin Tuyishimire (Afrobeat)
Frankay, umuhanzi w'umwaka

2. Best Female Artist

  • Lucky Girls (RnB)
  • Bright Girls (Rnb, Pop & Electro)
  • Sister P (Hip Hop)
  • Sister Jamy (RnB) [WAGITWAYE]
  • Natacha (RnB & Pop)

3. Best Teen Artist

  • Mr Gloire (Hip Hop) [WAGITWAYE]
  • Davy S.B (Hip Hop)

4. Best Song

  • Umukunzi ya Sahihi (Gospel)
  • Ikibazo ya The Bless [WAGITWAYE]
  • Rita ya Franc Kay
  • Baramu ya Chorale Siyoni
  • Mfite inzozi ya Mr Gloire

5. Best Dancing Group

  • Strong Guys
  • JABA Workers [WAGITWAYE]
  • Smart Sun

6. Best Gospel Singer(s)

  • Sahihi [WAGITWAYE]
  • Kamayirese
  • Charles & Amon
  • Tugirimana Daniel
  • Ntezimana Donat
  • Sister Jamy

7. Best Choir

  • Chorale Abarobyi/EAR Shyira
  • Chorale Jehovanisi
  • Chorale Goshen/ADEPR Muhoza
  • Chorale Intwari za Christo
  • Chorale Sainte Cécile Catholique
  • Chorale Sioni [WAGITWAYE]
  • Chorale Victory
  • Chorale Turimurugendo
  • Chorale Rangurura
  • Chorale Living hope

8. Best Troop

  • Impeta y’umuco
  • INES Gisubizo
  • Uruyange/ISAE Busogo
  • Itorero Uruyenzi [WAGITWAYE]
  • Itorero ryo kwa Mupenzi
  • Amashami ashabutse

9. Best Cultural Artist

  • Ntamukunzi Théogène [WAGITWAYE]
  • Muhozi Jean Paul
  • Ndagijimana P. Céléstin
  • Ayintore BAAT CM

10. Best Audio Producer

  • Jean Luc Kissa [WAGITWAYE]
  • Maombi Malous
  • Josua
  • Leon Uwizeyimana
  • Nicolas
  • Songa Aristide

11. Best Video Director

  • Kay J
  • Josua
  • Manu I
  • Albert Kamanzi
  • Hubert Mugabo [WAGITWAYE]
  • Jackson M
  • Fidèle Abimana.
  • Sebanani André

12. Best Entertainment Radio Presenter

  • Francine Umutoni
  • Regis U
  • Ben Abayisenga [WAGITWAYE]
  • Coco Christian
  • Yubile Vénérand

13. Best Street Promoter

  • Dj Amigo
  • Dj Abouba
  • Dj Fidel [WAGITWAYE]
  • Best Awilo
  • Ally Toronto
  • DJ UB4 & Ange
  • Iradukunda

14. Best Fan

  • Etienne
  • Fatahose Dionise
  • Sarkozy
  • Rasta Mawaya [WAGITWAYE]
  • Hakizimana Jean Damascène
  • Mbabazi François Regis

Abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imyidagaduro na muzika mu Ntara y’Amajyaruguru:

15. Best Entertainment & Music Investor

  • Maniraguha I (Amani)
  • Uwineza Patrick (TOP5SAI) [WAGITWAYE]
  • Theobard (One SV)
  • Ndagije (Lucky Studio)
  • Sydney (Umujyanama w’umuhanzi Edouce)

16. Best Entertainment Sponsor

  • La Palme Hotel
  • 8 Shekeys Resto
  • O M Station
  • TOP5SAI
  • Kalheb Family
  • Kanuma Family
  • CINFOP
  • Virunga Hotel
  • Virunga Express
  • AIRTEL - Musanze
  • KCB - Musanze
  • RC Musanze [WAGITWAYE]

17. Best Sport Promoter

  • Perezida wa Musanze FC
  • Perezida wa Gicumbi FC
  • RC Musanze [WAGITWAYE]
  • Haruna
  • ESIR
  • Bavakure Augustin (Auguba)
  • Clement Nizeyimana

18. Best Leader Involved in Entertainment

  • Mayors:
  • Burera
  • Gakenke
  • Rulindo
  • Musanze [WAGITWAYE]
  • Gicumbi
  • Nyabihu

19. Best Film Producer

  • Iyamenye Yves [WAGITWAYE]
  • Mahoro Sonia
  • Paul Ntabuye & Patrick Uwineza
  • DF Masoso

20. Ibihembo 3 by’ishimwe

1. Amani Studio (Musanze) [WAGIHAWE]
2. Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko [WAGIHAWE]
3. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru [WAGIHAWE]

21. Excellence REMO Awards

  • Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame [WAGIHAWE]

Kanda HANO urebe andi mafoto 82 y’iki gitaramo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages