00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yasangiye agacupa na Fally Ipupa mbere yo kuva i Kinshasa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 March 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’uko ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabanje guhura n’umuhanzi Fally Ipupa N’simba basangira agacupa, barizihirwa.

Uyu mukuru w’Igihugu wari ushagawe na benshi mu rubyiruko rw’Abanye-Congo mu mihanda yo mu gace ka Bandalungwa ho mu karere ka Funa mu Mujyi wa Kinshasa, yakoze urugendo ruto n’amaguru agenda mu muhanda ari kumwe na Fally Ipupa berekeza ku kabari aho uyu muhanzi yamwakiriye.

Mu butumwa buherekeza amashusho aba bombi bashyize ku rubuga rwa Instagram, banditse bagaragaza ko bishimiye guhura ndetse ko bagiye gukomeza gukorana.

Banditse bagira bati “Turi kumwe, reka duhindure ibintu turi hamwe !!!”

Perizida Emmanuel Macron nta mwanya munini yamaze muri aka kabiri kari kuzuye abantu benshi bari bishimiye kumubona bamuhamagara mu izina bagira bati “Macron , Macron ....”

Nkuko bigaragara mu mashusho Perezida Macron wari ufite icupa ry’icyo kunywa mu ntoki yagaragarije urukundo abari bagiye kumuratsa , Fally Ipupa nawe agerageza kumusobanurira ibyo bamwe bavuga atumvise neza nawe agasoma ku cyo kunywa abereka ko ari kumwe nabo.

Fally Ipupa w’imyaka 47 afitanye umubano mwiza na Perezida Emmanuel Macron dore ko aheruka kumusura mu biro bye ku wa 28 Gashyantare 2023 baganira ku ngingo zirimo ubufatanye hagati y’abahanzi no ku bijyanye n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Fally Ipupa aherutse kumurika album ya gatanu yise “Formule 7”. Asanzwe ari Ambassador wa UNICEF muri Congo.

Mu mashusho Perezida Macron ahura na Fally Ipupa i Kinshasa

Mbere y'uko Perezida Emmanuel Macron ava muri Congo yabanje gusuhuza umuhanzi Fally Ipupa basigaye bafitanye umubano mwiza muri iyi minsi
Fally Ipupa ubwo aheruka mu Bufaransa yahuye na Pereza Emmanuel Macron
Aba bombi baherutse kugirana ibiganiro byagarutse mu muzika wa Congo ndetse n'umutekano muke uri mu Burasirazuba bw'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages