Uyu muraperi wari mu bakomeye muri iki gihugu azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023.

Mbere y’uko umunsi wo kumusezeraho bwa nyuma ugera, Panyaza Lesufi uyobora Intara ya Gauteng yandikiye Perezida Ramaphosa amusaba ko uyu muhanzi yashyingurwa mu cyubahiro ku rwego rw’iguhugu.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko ubu busabe bwanzwe bwasabaga ko ku munsi wo gushyingura AKA, ibendera ryamanurwa muri kimwe cya kabiri ndetse bagahabwa n’ibendera rishyirwa ku isanduku y’uyu muhanzi.

Bivugwa ko Panyaza Lesufi nta mafaranga yigeze yaka leta yo gushyira muri ibi bikorwa byo guherekeza uyu muhanzi.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Twumvaga ko nk’umuntu ufite icyo avuze ku gihugu mu ruhando mpuzamahanga, nk’umuntu wagihagarariye hanze yari akwiye icyubahiro, aho kuba ubufasha bw’amafaranga n’ibindi nka byo.”

Ni ubusabe buje nyuma y'aho uyu muraperi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana ku muhanda wo mu gace ka Durban, aho yari avuye afite igitaramo ku wa 10 Gashyantare 2023.

Abo mu muryango w'uyu muraperi batangiye umuhango wo guherekeza uyu muraperi wishwe afite imyaka 35.

Hagati aho umuhanzi Burna Boy wakoranye na AKA ari gutunganya indirimbo iha icyubahiro uyu muraperi yigeze kugira inama yo gutunga imbunda mu rwego rw'ubwirinzi.

Amatike y'abantu bashaka guherekeza uyu muraperi yashize akigera ku isoko
Amatike y'abantu bashaka guherekeza uyu muraperi yashize akigera ku isoko
AKA yitabye Imana nyuma y'urupfu rw'uwari umukunzi we, Anele Tembe
AKA yitabye Imana nyuma y'urupfu rw'uwari umukunzi we, Anele Tembe
Hari hatanzwe ubusabe ko isanduku irimo umurambo wa AKA yashyirwaho ibendera rya Afurika y'Epfo ndetse akanashyingurwa mu irimbi ry'intwari gusa biza guterwa utswatsi
Hari hatanzwe ubusabe ko isanduku irimo umurambo wa AKA yashyirwaho ibendera rya Afurika y'Epfo ndetse akanashyingurwa mu irimbi ry'intwari gusa biza guterwa utswatsi
Abo mu miryango y'uyu muraperi wishwe afite imyaka 35 batangiye umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro
Abo mu miryango y'uyu muraperi wishwe afite imyaka 35 batangiye umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro
Umuraperi AKA yishwe arasiwe  ku muhanda wa Florida ho mu gace ka Durban
Umuraperi AKA yishwe arasiwe ku muhanda wa Florida ho mu gace ka Durban