Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku itariki 25 Gicurasi 2024 i Dar es Salaam mu nyubako yitwa Mlimani City. Iyi album ifite umwihariko kuko Harmonize avuga ko yayikoreye Perezida Samia Suluhu Hassan.
Mu ijambo Perezida Suluhu yahavugiye yagarutse ku buzima bubi abahanzi benshi bagezweho muri Tanzania banyuzemo anabihuza n’imibereho ya benshi mu baturage ba Tanzania.
Ati “Numvise inkuru ziri mu ndirimbo Harmonize yaririmbye. Nakunze indirimbo ebyiri gusa. ’Never Give Up’ n’indirimbo yitwa ’Na Nusu’. Ntabwo abantu bakwiriye gucika intege. Urebye urubyiruko runyura mu bibazo kandi abihanganye bakarwana nabyo babicamo gitwari.”
Yakomeje avuga ko “Twese twanyuze mu buzima bubi ariko twabaye ab’ingenzi. Ray Vanny ari hano? Ommy Dimpoz arahari? Naseeb arahari? ndabona ataje. Bose banyuze mu buzima bubi kandi barihanganye none babaye ibyamamare. Ntimugacike intege, mukore akazi Imana izabaha umugisha mugera ku nzozi zanyu”.
Yakomeje ashimira Harmonize waririmbye ubutwari bw’abagore.
Ati “Indirimbo ya kabiri nakunze ni ‘Na Nusu’ irimo inkuru y’uruhare rw’abagore mu kurema abantu, ibaze kumara amezi 9 utwite umwana, akavuka ukamurera agakura, nukuri abagore turi abasirikare ku rugamba, bagore bagenzi turi abasirikare ni nayo mpamvu igihugu cyacu kiri gutera imbere kubera uruhare rwanyu.”
Perezida Samia yabwiye abahanzi bo muri Tanzania ko umuziki wabo wamaze kwambuka imipaka ahantu hose agiye asanga bacuranga indirimbo za Bongo Flava.
Ati “Ndashaka kubamenyesha ko hari urugendo shuri twateguye rugamije guteza imbere ubuhanzi no kubafasha kwibeshaho. Abahanzi, abakinnyi ba sinema n’abandi, tuzajyana muri Koreya y’Epfo mufate amahugurwa kuko kiriya gihugu cyateye imbere ku ruganda rwa sinema n’ubuhanzi, hari igihe uzaba utakibasha kuririmba, ijwi ryarananiwe, aho rero uzatungwa n’ibyo wasaruye.”
“Hari iserukiramuco rizaba nzatwara abahanzi. Nzashaka umwanya w’amahugurwa tuzajyana rwose muri Koreya y’Epfo, nonese ntimubona ko filime zabo tuzireba hano kuri televiziyo? Ndashaka ko muteza imbere Tanzania ikamamare ku isi hose”
Harmonize yakoze igitaramo cyo kumvisha abantu album nshya yitegura gushyira hanze ku itariki 3 Kamena 2024. Iriho indirimbo 10 zose zivuga ibigwi bya Perezida Samia Suluhu Hassan.
Indirimbo ziyigize zrimo Tuna Tamba Nae, Anatekeleza, Samia Tena, Tanzania, Mama Anajenga, Mama Teacher, Kazi Iendelee yakoranye na Awilo Longomba, Tuvushe, Na Nusu, Wanajisumbua.
Reba imbwirwaruhame ya Perezida Samia Suluhu Hassan avuga kuri album ya Harmonize



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!