{Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa akomeye mu Rwanda afasha abahanzi mu kwiteza imbere mu muziki ndetse no kwiyubaka haba mu bukungu no mu zindi nguni zose z’ubuzima nk'uko abaryegukanye, Jay Polly, Riderman, King James na Tom Close babishimangira.}
Iri rushanwa ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus rikaba ryarabaye ku nshuro yaryo ya mbere mu mwaka wa 2011 ubwo ryegukanwaga na Tom Close wari uhanganye n’abahanzi bari bakomeye gusa muri icyo gihe King James, Urban Boyz, Dream Boyz, Mani Martin, Faycal, Rafiki, Dr Claude , Riderman na Jay Polly.
Hari ababura amahirwe yo kurihatanira bakarisebya
Iyo iri rushanwa rigiye gutangira, benshi mu bahanzi nyarwanda baba barihanze amaso, basaba buri wese mu baryinjizamo abahanzi kubagirira icyizere bakaribinjizamo.
Igitangaza kurusha ibindi byose, ni abahanzi bagiye babona amahirwe yo kwinjira mu batoranywamo abarihatanira, hakaza icyiciro cyo kuririmba live ngo abahanga bakomeze umuhanzi runaka yatsindwa agasigara avuga uburyo atifuzaga kuryinjiramo, akavuga ko riteguye nabi, ko ntacyo rimarira abahanzi n’ibindi byinshi bibi.
Hari n’abakurikirana ibya muzika bagiye banenga iri rushanwa bakavuga ko uburyo ritegurwamo, abaryitabira n’uko ibihembo bitangwa binyuzwa mu nzira zitanoze.
Nubwo mu mitegurirwe y’iri rushanwa hari bimwe Abanyarwanda batavugaho rumwe n’abaritegura cyangwa imitangirwe y’igikombe , ntibakwiye kwiyibagiza ko hari inyungu zikomeye ryazaniye abahanzi.

Ntawashyigikira ko utwo dukosa tugenda tugaragaramo tutakosorwa ariko na none abarikurikirana bakwiye guha agaciro ibyakozwe.
Ni gake cyane byagiye bibaho mu Rwanda ko umuhanzi nyarwanda akorera amafaranga y’u Rwanda 1,000,000 mu minsi 30. Mu Rwanda , abantu bahembwa miliyoni ku kwezi babarirwa ku ntoki nyamara Bralirwa yo aya mafaranga iyahemba buri muhanzi winjira muri iri rushanwa ndetse akayabona buri kwezi mu gihe cy’amezi ari hagati y’ane n’atandatu hakiyongeraho 500,000 umuhanzi ahabwa akigera mu irushanwa.
Bamwe mu bahanzi usanga binuba bavuga ko ibyo bakora n’amafaranga bahabwa ari make nyamara uko imyaka ishira indi igataha amafaranga agenda yiyongera muri iri rushanwa.
Abaryegukanye bararivuga imyato….
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abahanzi bamaze kwegukana iri rushanwa uko ari bane, bagiye batangaza ibyiza ryabagejejeho n’uburyo ryabafashije mu kwiyubaka no gutera imbere haba mu muziki no mu buzima busanzwe.
Tom Close ni we muhanzi nyarwanda wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2011. Kuri we abifata nko gutwara irushanwa iryo ari ryo ryose ariko akagira ibyo ashimira PGGSS.
• PGGSS yamufashije kwagura umuziki we ugera ku rundi rwego
• Yamwongereye abafana
• Hari icyubahiro afite kuba ari we muhanzi wa mbere wegukanye iri rushanwa.

Tom Close ati, “Biragoye kuba navuga ibyo Guma Guma yangejejeho ariko ni irushanwa ryiza ryagakwiriye gukomeza”.
King James yegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2012, ashimira Bralirwa iritegura kuko nyuma yo kuritwara ryaramuhaye ubushobozi bwo gufasha abatishoboye abinyujije mu muryango yashinze witwa King James Foundation.
• PGGSS yahaye King James ubushobozi ashinga Foundation ifasha abatishoboye by’umwihariko akaba yarahereye ku barokotse Jenocide
• Yatumye yagura umuziki we ndetse bimuha ishyaka ryo gukora ibintu bifite umwimerere.
• Yungutse ubumenyi mu bijyanye n’amarushanwa
• Yiyubatse mu buryo bw’ubushobozi binyuze mu mafaranga yahawe

King James yagize ati “Ni ibintu byinshi bikomeye ryangejejeho, niyubatse mu muziki binamfasha gushing Fondasiyo yanjye bwite ifasha abantu mu buryo butandukanye. Byampaye ubushobozi n’imbaraga, ubuzima bwarahindutse nyine.”
Riderman ni we muraperi wa mbere wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2013, ashimira Bralirwa yazanye iri rushanwa mu Rwanda kuko ngo nyuma yo kuryegukana byamufunguriye imiryango.
• PGGSS yatumye yiyungura mu muziki no gutinyuka mu marushanwa
• Byamwongereye imbaraga mu muziki
• Ryamwongereye ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga
• Yakoranye n’ibigo bikomeye nyuma yo kwegukana irushanwa
• Kuri we abona PGGSS yaratumye injyana ya Hip Hop ihabwa intebe no kudakomeza gufatwa nk’injyana y’ibirara

Riderman ati, “Guma Guma ni irushanwa ryiza ryazanye impinduka ikomeye mu muziki nyarwanda ndetse ryatumye abahanzi hari urundi rwego rwiza tugeraho”.
Jay Polly yegukanye iri rushwana mu mwaka wa 2014 ndetse ahamya neza ko ryamgize undi muntu ukomeye.
• PGGSS yamufashije gushinga ikompanyi ye bwite yise ‘Jay Polly Limited’ ikora ibijyanye no gutegura ibirori (Event Management)
• Yamufashije kuvugurura impano ye y’ubugeni
• Yamuhesheje gukora n’ibigo bikomeye bimwifashisha mu kwamamaza
• Yavuguruye bimwe mu bikorwa bimwinjiriza amafaranga atatangaje
• Yamaze kuvugana n’abahanzi b’ibyamamare hanze bazakorana indirimbo
• Yaguye ubugeni asanzwe abinyujije muri kompanyi ye ‘Jay Polly Ltd’
• Yatanze akazi ku Banyarwanda batandukanye bakorana na kompanyi ye

Tom Close, King James, Riderman na Jay Polly bose bagiye bagaruka ku intera umuziki nyarwanda umaze kugeraho kubera Primus Guma Guma , kuba iri rushanwa ryarongereye ubushobozi abahanzi ku kijyanye n’amafaranga no gukora ibihangano bifite ireme.

Ibitekerezo 0