Phiona Mbabazi yamamaye cyane mu mwaka wa 2014 ubwo yari avuye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame. Nyuma yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Winyibutsa’, ‘Twala’ n’izindi.
Mu ntangiriro za Mata 2016 nibwo hatangiye gusakara amakuru yavugaga ko ‘hagati ya Mico The Best na Phiona urukundo rwashinze imizi’ ndetse by’umwihariko nyuma y’aho Mico yagiye yerekana ko yiyumvamo uyu mukobwa abicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Mico The Best na Phiona bagiye babihakana kenshi ndetse iyo itangazamakuru ryaribabazaga bombi bavugaga ko nta kanunu k’urukundo gusa bakemeza ko ‘ari inshuti zisanzwe’.
Mu kiganiro na IGIHE, Phiona Mbabazi yavuze ko iby’uru rukundo ari inkuru ubwabo bahimbye kugira ngo itangazamakuru ribahange amaso ndetse ribavuge mu buryo bwo kuziba icyuho cyari mu muziki wabo mu 2016 na 2017.
Yagize ati “Ntabwo twigeze dukundana, wari umupangu twakoze, twari twagiye mu mahugurwa ahitwa i Gisakura ambwira ukuntu yakundaga indirimbo zanjye tuba inshuti gutyo. Mu 2017 nta gikorwa na kimwe nari mfite noneho arambwira ati ‘reka dusaze abantu’, nanjye ndamubwira nti ‘reka dukore ibyo bintu’.”
Uyu mukobwa yavuze ko mbere y’ibyavuzwe ko yagiranye urukundo na Mico The Best hari abandi basore yagiye akundana na bo ariko bikarangira bamuhemukiye bityo ahitamo kubanza agashishoza mbere yo gufata umwanzuro ku wo yakunda nyabyo.
Mu kuvuga umusore yakwemerera urukundo, Phiona yagize ati “Umusore nakunda, icya mbere agomba kuba ari umunyabwenge, uzi ubwenge nya bwenge ku buryo n’abantu bakubona bakamenya ko uri umunyabwenge. Nanjye iyo nsenga buri munsi mbwira Imana kumpa kumenya no gusobanukirwa […] Icya kabiri ugomba kuba usenga Imana ya Isiraheli uyizi kandi uyemera…”
Uyu mukobwa amaze imyaka ine aririmba, mu gihe amaze yakoze indirimbo zirimo izakunzwe by’umwihariko iyitwa ‘Winyibutsa’ yacuranzwe cyane kuri Radio zo mu Rwanda.
Mu byo ahanze amaso, Phiona avuga ko ashaka gukora cyane umuziki we ukamenyekana uhereye mu Rwanda ndetse ngo anyotewe no kuzajya kuririmba mu maserukiramuco akomeye, ikintu ahamya ko cyubaka ubuzima n’inganzo y’umuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO