Phiona Mbabazi yamamaye cyane mu mwaka wa 2014 ubwo yari avuye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame. Nyuma yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Winyibutsa’, ‘Twala’ n’izindi.
Mu ntangiriro za Mata 2016 nibwo hatangiye gusakara amakuru yavugaga ko ‘hagati ya Mico The Best na Phiona urukundo rwashinze imizi’ ndetse by’umwihariko nyuma y’aho Mico yagiye yerekana ko yiyumvamo uyu mukobwa abicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Mico The Best na Phiona bagiye babihakana kenshi ndetse iyo itangazamakuru ryaribabazaga bombi bavugaga ko nta kanunu k’urukundo gusa bakemeza ko ‘ari inshuti zisanzwe’.
Mu kiganiro na KT Idols, Phiona Mbabazi yahishuye ko iby’urukundo rwavuzwe hagati ye na Mico The Best ngo byabaye nk’ikiraro cyo gushakisha uko bamenyekana no kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
Yagize ati “…reka noneho mbivuge, nta rukundo rwigeze ruba hagati yanjye na Mico, twabikoze dushaka hit[kumenyekana]. Ni hit rwose twashakaga kandi twarayibonye. Phiona nibwo yari akiva muri Tusker ataramenyekana, ariko nyuma y’aho ahantu hose wabaga wumva ngo Phiona, Phiona. Ni Hit twashakaga.”
Yongeyeho ati “Hari ifoto yanjye na Mico mwigeze mubona, hari ubwo mwigeze mumbonana na Mico…?”
Phionah ubusanzwe yabaye igihe kinini muri Uganda ari naho aherutse kurangiriza Kaminuza. Asanzwe afite umwana witwa Leila, Mico The Best na we afite umwana uri hafi kwinjira mu mashuri abanza.



















TANGA IGITEKEREZO