Phocas Fashaho wakoreye igihe kinini Radio VOA, yamamaye cyane mu myaka 30 ishize binyuze mu ndirimbo yahimbye n’ibitaramo yakoraga afatanyije n’itsinda baririmbanaga.
Izina rye ryinjiye mu mitima ya benshi mu 1990 biciye mu ndirimbo ‘Ishiraniro’ yakundwakajwe kubera ubutumwa bwihariye n’injyana icuranzemo.
Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Ndiho Ntariho’ nyuma y’uko hari hashize imyaka 20 adahanga. Yavuze ko agiye kongera gushyira imbaraga mu muziki ndetse yasubukuye album yari yatangiye gukora mu 1994 mbere y’uko ava mu Rwanda.
Yagize ati “Nta gitaramo nteganya mu Rwanda vuba kubera impamvu nyinshi, harimo ko bihenda cyane kandi hakaba nta muntu urantumira. Ubu mpugiye mu gutegura album ntashoboye kurangiza muri 1994. Abafana banjye ino muri Amerika, Canada ndetse no mu Burayi bo ariko dushobora kuzabonana vuba.”
Iyi album Fashaho yasubukuye yayise ‘Ni Cyo Mbereyeho’, izaba iriho indirimbo zigera kuri cumi n’eshatu, harimo izakunzwe cyane muri za 1990 nka Gatako n’Ishiraniro n’izindi nshya nka Ndiho Ntariho, Uri He, Ndagukumbuye, Inzira y’Urukundo, Intamenya n’izindi.
Yongeyeho ati “Ntabwo ndamenya neza producer cyangwa studio nzakoreramo, ariko mfite aba producers babiri tumaze gukorana neza, bivuze rero ko nzakorana n’umwe muri bo cyangwa bombi. Umwe acuranga gitari neza ariko ntakina piano; undi akina piano neza cyane ariko nta bwo azi gitari. Mbakeneye bombi rero.”
“Iyo album izaba ari iya mbere nsohoye kuko mu 1994 nibwo narimo nyitunganya muri studio Audiotex i Kigali. Sinashoboye kuyirangiza, studio nakoreragamo yarasahuwe […] Na jye natangiye ubundi buzima muri Amerika, mpugira mu gushakisha imibereho yanjye n’iy’umuryango wanjye, ibyo kuririmba mbiburira akanya cyane cyane ko nari naracitse intege, numva maze gukura, iby’umuziki byaransize.”
Fashaho yavuze ko ateganya kuzashyira hanze iyi album mu mwaka utaha wa 2018 gahunda nizigenda uko yaziteguye.
Mu mishinga Fashaho ahugiyeho muri iyi minsi harimo kurangiza iriya album ‘Ni Cyo Mbereyeho’, gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize. Muri Nyakanga 2017 azashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uri he’ ikubiyemo inkuru y’urukundo rw’abakunzi babiri batandukanye atari ku bwende bwabo.
Ati “Ikindi ni ugukomeza kwihugura mu byerekeye gutunganya indirimbo kugira ngo njye nikorera indirimbo zanjye n’iz’abandi bahanzi bataragira amikoro menshi yo kujya muri studio zibahenda cyaneno kuzakora ibitaramo iyo album niyakirwa neza.”
Fashaho yavuze ko afite indi mishinga myinshi ndetse ngo agiye gukora umuziki awushyizeho umutima akamara ipfa abakunze inganzo ye mu myaka yo hambere.



















TANGA IGITEKEREZO